Police FC yerekeje muri Algeria mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup 
Amakuru

Police FC yerekeje muri Algeria mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup 

SHEMA IVAN

August 13, 2024

Ikipe ya Police FC yerekeje muri Algeria gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup na CS Constantine uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, ni bwo ikipe ya Polisi y’Igihugu yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Algeria.

Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric, yatangaje ko abakinnyi bagenzi be, bose bameze neza kandi impanuro bahawe n’ubuyobozi zizatuma bahangana n’ikipe zo mu Barabu zikunze kugora izo mu Rwanda.

Ati “Nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro bityo rero ndakeka ko turi mu mwuka mwiza. Badusabye gutsinda kuko ni cyo kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, banatwifuriza urugendo rwiza. Tugiye muri Algérie gushaka itike kandi iyo uyishaka uyibonera ku mukino wa mbere.”

Yakomeje agira ati: “Gahunda dufite ndetse n’abakinnyi bashya, bazi ko iyi ariyo mikino tuba tugomba gukina. Ikipe twatomboye ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation Cup cyangwa Champions League, gusa ni Abarabu ariko tuzahangana na bo nk’uko izina ry’ikipe ribivuga, ni Police FC nyine.”

Nyuma y’umukino ubanza hazaba undi wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 25 Kanama 2024.

Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Police FC yaherukaga guhagararira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika mu 2016 aho yakinnye CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015.

Urutonde rw’abakinnyi 23 berekeje muri Algeria:

Patience Niyongira, Simeon Iradukunda, Richard Kirongozi, Dider Mugisha, Eric Nsabimana, Muhadjiri Hakizimana, Ally Kwitonda, Issah Yakubu, Pacifique Ngabonziza, Ani Elijah, Eric Ssenjobe, Henry Msanga, Carnot Shami Sibomana, Eric Niyonsaba, Samuel Ndizeye, Onesime Rukundo, Djbrine Akuki, Abedi Bigirimana, Odili Chukwuma, David Chimezie, Allan Kateregga, Ashraf Mandela na Jean Clovis Sugira Ruhumuriza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA