Police HC yasoje imikino yo kwishyura iyoboye urutonde rwa Shampiyona
Siporo

Police HC yasoje imikino yo kwishyura iyoboye urutonde rwa Shampiyona

KAYITARE JEAN PAUL

June 25, 2024

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Handball (Police HC) yasoje imikino ya Shampiyona y’igihugu iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 24-23 mu mukino wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes) kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena.

Igice cya mbere muri uyu mukino cyarangiye Police HC iyoboye n’ibitego 11 ku bitego  10 bya APR HC, nyuma y’akaruhuko amakipe akomeza guhatana kugeza ku munota wa nyuma w’umukino warangiye Police HC yegukanye intsinzi.

Abakinnyi batatu ba Police HC bigaragaje cyane muri uyu mukino ni uwitwa Kayijamahe Yves uherutse kugurwa mu ikipe ya Gicumbi HT,  Rwamanywa Viateur  na  Kubwimana Emmanuel, bose hamwe batsinze ibitego 17 ubiteranyije.

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Police HC yari yabanje gukina indi mikino ibiri yatsinzemo ikipe ya Kaminuza, Ishami rya Huye (UR-Huye) ibitego 40-13 na Nyakabanda HC  yatsinze ibitego 48-23.

Biteganyijwe ko imikino ya Kamarampaka izagaragaza ikipe izegukana igikombe  izaba mu matariki 28 na 29 Kamena, hagati y’amakipe ane ya mbere ariyo; Police HC, APR HC, Gicumbi HT na ES Kigoma.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA