Police VC yerekanye abakinnyi batatu yaguze
Siporo

Police VC yerekanye abakinnyi batatu yaguze

SHEMA IVAN

October 17, 2024

Ikipe ya Police Volleyball Club yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira yerekanye abakinnyi batatu yaguze barimo Umunya- Gambia, Jahara Koita, Manzi Saduru na Ishimwe Patrick.

Jahara ni umwe mu bakinnyi bakomeye, yaherukaga muri OMK VC yo muri Algeria, Manzi yavuye muri APR VC yahesheje Igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na Ishimwe ukiri muto wavuye muri Groupe Scolaire de Butare.

Police VC ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye kuko nk’umwaka ushize yegukanye Zone V yabereye i Kigali ndetse n’Irushanwa ryo Kwibuka (GMT).

Iyi kipe kandi yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibohora ndetse na Memorial Kayumba.

Police VC izatangira shampiyona ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ikina na REG VC saa  moya z’umugoroba  muri Petit Stade i Remera,

Manzi Saduru yavuye muri APR VC
Ishimwe Patrick yavuye muri Groupe Scolaire de Butare
Umunya-Gambia, Jahara Koita yerekeje muri Police VC avuye muri OMK VC yo muri Algeria

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA