Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025, kuva saa tatu kugeza saa tanu, umuhanda ‘kuri 40 – Onatracom – kugaruka kuri 40’ uzaba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Itangazo rya Polisi rigira riti: “Bizatuma urujya n’uruza rudakomeza nk’uko byari bisanzwe.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko abapolisi bazaba bari muri aka gace kugira ngo bayobore abatwara ibinyabiziga.
Kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025 u Rwanda ruzaba rwakira shampiyona y’Isi y’Amagare, ni ubwa mbere iyi shampiyona izaba ibereye mu Rwanda by’umwihariko muri Afurika.
Abakinnyi b’Abanyarwanda basaga 30 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, barimo abagize Ikipe y’Abagabo; Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Manizabayo Eric, Nsengiyumva Shemu, Muhoza Eric, Uwiduhaye Mike, Nkundabera Eric, Byukusenge Patrick, Ngendahayo Jérémie na Nzafashwanayo Jean Claude.
Mu bagize Ikipe y’u Rwanda y’Abagore harimo Ingabire Diane, Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine, Neza Violette na Nyirahabimana Claudette wongewemo nyuma.
Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo ni Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne, Manizabayo Jean De Dieu, Nshutiraguma Kevin, Ufitimana Shadrack, Nshimiyimana Phocas, Ruhumuriza Aimé na Uhiriwe Espoir.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Mwamikazi Jazilla, Iragena Charlotte, Ntakirutimana Martha, Ingabire Domin na Byukusenge Mariata.
Kuri aba bakinnyi bose, hiyongeraho kandi n’abakiri bato batarengeje imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa.