Polisi yavuze ku muntu wagaragaye atemagura imodoka i Kigali
Amakuru

Polisi yavuze ku muntu wagaragaye atemagura imodoka i Kigali

KAMALIZA AGNES

December 26, 2025

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umugabo wagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yirukankana umuhoro ashaka kuwutemesha abantu yababura agatemagura imodoka, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa ‘X’ kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025, yavuze ko uwo mugabo yajyanwe mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bya CARAES Ndera.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ayo mashusho banenga abantu bamwe bamaze kwigira ibinani.

Uwiyise agapetigatuje ku rubuga rwa ‘X’ yagize ati: ”ibi bintu bimaze kugenda bifata indi ntera harimo abantu bamaze kwigira ibinani bumva ko ntacyo mwabatwara, harya ubu ngo umuntu nkuyu nawe ni uwo kujyanwa imbere y’amategeko agahanwa? Umuntu wigize gutya akwiye kuraswa ubundi ibintu bikava mu nzira.”

Hari bamwe bahise bagaragaza ko ashobora kuba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe abandi batewe agahinda n’imodoka yatemaguye, basaba inzego z’umutekano guhana bihanukiriye abadukana imico mibi nk’iyo.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, (RBC) bugaragaza ko mu Rwanda, umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni mu gihe imibare y’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya CARAES Ndera igaragaza ko abarwayi babigana bamaze kurenga ubushobozi bwabyo kubera ubwiyongere bukabije, aho ubu bageze ku 116%.

Muri Nyakanga 2025, ubwo buyobozi bwatangaje ko umubare w’ababagana wiyongera cyane kuko mu 2024 abarwayi biyongereyeho 26% bagera ku 101 000 bavuye 96 000 mu mwaka wa 2023.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA