Polisi yerekanye abagabo batatu bagaragaye mu mashusho batema umugore
Amakuru

Polisi yerekanye abagabo batatu bagaragaye mu mashusho batema umugore

ZIGAMA THEONESTE

September 13, 2025

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bakekwaho kugaragara mu mashusho batema umugore.

‎Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko umwe muri bo, Gatari Edmond w’imyaka 38, ari we wafashe umuturage witwa Nyampinga Claudette amukubita hasi.

‎Undi witwa Hakizimana Jacques, uzwi ku izina rya Claude, ufite imyaka 33 utuye i Kivugiza, akaba ari we wamutemesheje umuhoro akawuhisha mu mupira yari yambaye.

‎Jean Paul Rurangwa, uzwi ku izina rya Mucezaji, w’imyaka 40 utuye i Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere, ni we wateraga amabuye abashakaga gutabara, ndetse akanatera amabuye imodoka yavuzaga amahoni kugira ngo umugore atabarwe.

‎ACP Rutikanga yavuze ko abo bagabo bose bafashwe mu bihe bitandukanye, kandi ko uko umwe yafatwaga abandi babimenye, bakanabwira abagore babo ko bari gushakishwa.

‎Ati: “Abo bose bafashwe mu bihe bitandukanye, kandi abagore babo bari bazi ibyo bakoze kuko bari babasabye kudatanga amakuru y’aho bihishe.”

‎Yongeyeho ko hari n’umunyerondo witwa Maniriho Théogène ukorera ku Kagali ka Rwampara wageze aho umugore yari ari, akagerageza gutabara, ariko akaza gukomeretswa na Jean Paul ku mutwe no ku kaboko.

‎Nyampinga Claudette na Maniriho Théogène bahise bajyanwa kwa muganga baravurwa, ubu bakaba baratashye ariko bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

‎Polisi ivuga ko abo bagabo bamaze gukora ayo mabi bahuriye ku ishuri, ariko babonye ko ibikorwa byabo byamenyekanye bahita batatana bajya mu ngo zabo, bihanangiriza abagore babo kudatanga amakuru.

‎Bose batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025. Bakurikiranyweho ibyaha by’ubugizi bwa nabi, kandi babiri muri bo bari basanzwe baravuye muri gereza.

‎Polisi kandi yatangaje ko abo bagabo bari bafite umugambi wo gukomeza ibikorwa by’urugomo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

‎ACP Rutikanga yashimye abaturage batanze amakuru, cyane cyane uwafashe amashusho ndetse n’abatabaye, bikaba byarafashije kuburizamo umugambi wo kwica uwo mugore no kumwambura dore ko bari bamaze kumwambura telefoni yo mu bwoko bwa Sony.

‎ Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyaga n’abo bagizi ba nabi.

Gatari Edmond wateraga amabuye abaje gutabara
Uri hagati ni we watemye Nyampinga mu gihe undi ari we wamuteze umutego yitura hasi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA