Mu gihe habura iminsi 17 u Rwanda rukakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ibereye bwa mbere muri Afurika, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora imyitozo mu rwego rwo kurushaho kwitegura iyi shampiyona.
Kuri uyu wa 04 Nzeri 2025, polisi yakoze umwitozo ku nshuro ya gatatu mu kwitegura irushanwa ry’Isi ry’amagare rizabera mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025.
Ni umwitozo wakorewe ku muhanda kuri 40- Onatracom-ukagaruka kuri 40.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uyu ari umwitozo wa Gatatu, kuko uwa mbere wakorewe Kicukiro, undi ukorerwa ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, ACP Rutikanga, yagize ati: “Icya mbere umwitozo ugamije ibintu byinshi, ugamije kureba uburyo twiteguye gushyiraho ibyangombwa mu muhanda.
Ibyangombwa ni ariya mabariyeri, gufunga inzira z’abanyamaguru, gufunga iriya mihanda izakoreshwa, gushyiraho abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazadufasha ndetse no kureba uburyo abatwara amagare bazaba babasha guherekezwa n’abamotari noneho tukabihuza n’igihe dufite kugira ngo twitoze tuzabashe kubikora mu buryo bwihuse.”
Ikigenderewe ngo ni ukubikora no kubinoza neza kandi bigakorwa mu gihe gitoya kugira ngo batazagira amasaha menshi yo kubangamira abakoresha umuhanda.
Akomeza agira ati: “Ni ukugira ngo turusheho gucunga umutekano w’abari mu marushanwa n’ababaherekeje ndetse n’Abanyarwanda bazaba baje kureba uko irushanwa rigenda, ni ukwitegura kugira ngo tuzarusheho kubinoza neza.”
Polisi y’u Rwanda yizeza Abanyarwanda ko izaba ihari kugira ngo abareba irushanwa baryoherwe na ryo ariko n’abaririmo baribemo bari mu mutuzo kandi batekanye.
Ati: “Umutekano uzaba ucunzwe neza aho irushanwa rizaba rica hose ndetse n’aho ridaca kandi n’ahandi umutekano uzakomeza gucungwa nk’uko bisanzwe.”
Alexia Uwitonze, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya ko biteguye gukorana ubushake muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kandi ngo bamaze kumenya imihanda izakoreshwa.
Akomeza agira ati: “Twarishimye cyane kuba u Rwanda ari rwo rugiye kuberamo irushanwa. Ni iby’agaciro kuri twebwe nk’urubyiruko ndetse kandi bizaduha amahirwe akomeye.”
Bamwe mu bakurikiye umwitozo, bizeye ko isiganwa rizagenda neza bijyanye n’ubushobozi baziho polisi y’u Rwanda.
Amani Nzabahimana yagize ati: “Uyu mwitozo ni ingenzi kuko utweretse ishusho y’uko bizaba byifashe mu isiganwa.
Nizeye ubushobozi bwa Polisi kandi dusanzwe tuzi ko ikora neza igihe cyose hari ibikorwa bikomeye cyangwa twakiriye abashyitsi bakomeye.”
Abihuriraho na Sandrine Uwanyuzwe ukorera ahazwi nko mu marangi i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Ati: “Turishimye cyane kuba polisi irimo kwitoza uko izacunga umutekano w’abari mu isiganwa natwe tuzaba turireba.
Umukoro usigaye ni uwacu wo kubahiriza amabwiriza tuzajya duhabwa mbere y’uko isiganwa rinyura aho dutuye cyangwa aho ducururiza.”
Byitezwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba irimo Abakomiseri n’abandi bazaba bari gukurikirana imigendekere myiza yayo, bazaba bageze ku 5 000, mu gihe abashyitsi bazasura u Rwanda muri icyo gihe cy’iminsi umunani bazarenga 15 000.
Abanyamakuru 700 baturutse mu bitangazamakuru byo mu bihugu 124, bazaba bahawe uburenganzira bwo gukurikirana iyi mikino.
Shene za televiziyo zigera kuri 80 zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 300 bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Amafoto: RNP