Polisi y’u Rwanda yavuze impamvu itohereje indege kuzimya isoko rya ‘Goico’ i Musanze
umutekano

Polisi y’u Rwanda yavuze impamvu itohereje indege kuzimya isoko rya ‘Goico’ i Musanze

KAMALIZA AGNES

October 26, 2026

Nyuma y’uko isoko rya ‘Goico Plaza’ ryo mu Karere ka Musanze rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 10 Ukwakira 2026, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibajije impamvu hatifashishijwe indege mu kuzimya umuriro nkuko byakozwe igihe ishyamba ryo ku kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera ryashyaga ku wa 14 Kanama 2026.

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi yasobanuye ko impamvu hatakoreshejwe indege ari imiterere y’inyubako kuko yari ifunganye kandi indege zikoreshwa mu kuzimya ahantu hafunguye. Umukozi wa Polisi mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo mu kiganiro na Imvaho Nshya yavuze ko hakoreshejwe ubutabazi bushoboka kuko indege izimya ahantu hafunguye.

Ati: ”Indege igira aho izimya, indege ntabwo yazimya mu nzu hari ibintu nabonye bicaracara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo indege yari kuza ikajya imena amazi biriya bintu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga ibyinshi aba ari amashusho y’ubwenge buhangano,(AI). Indege izimya ahantu hafunguye ariko inzu ifite igisenge hejuru, irafunze wazimyamo gute? Ubushobozi bwari buhari ni bwo bwakoreshejwe.”

CIP Benson yashimangiye ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko inkongi yibasiye ‘Goico Plaza’ yatewe n’abantu basudiriraga hafi y’ibintu bishobora gufatwa n’umuriro mu buryo bworoshye, nk’imyenda kuko hakorerwaga ibikorwa by’ubudozi n’ubukorikori.

Ati: ”Mu bugenzuzi bw’ibanze bwatumye Goico ishya byagaragaye ko basudiraga hari ibintu bishobora kwaka vuba nk’imyenda, matera noneho uwasudiraga ntiyareba ngo ndasudirira he asudira ibishashi bijya mu myenda.”

Yagaragaje ko isoko rikimara gushya abantu batihutiye guhamagara ngo basabe ubutabazi bwihutirwa ari na yo mpamvu byagoranye kuyizimya kuko inkongi yari yamaze kusakara no mu yandi magorofa .

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo kutagira ibikoresho bihagije byo kuzimya inkongi, ibikoresho byari bihari bikaba byari bishaje, ndetse n’aho kubika amazi yo kuzimya umuriro hakaba hatari hahari.

CIP Benson avuga ko mu bindi byongereye ubukana bw’inkongi ari uko ibicuruzwa byari bibitse mu bucucike aho aho restora, matera gaze n’ibindi byari byegeranye.

Agira abantu inama yo kubahiriza amategeko agenga imyubakire mu rwego rwo gukumira inkongi, kugira ibikoresho bizimya umuriro kandi bikora neza ndetse bakihutira gutabaza igihe bagize ibyago bahamagara 111 cyangwa 078831120 kandi ntibagire ubwoba bwo gutabaza kuko uwagize ibyago adahanwa cyangwa ngo yishyuzwe.

Yagize ati: “Hari abantu benshi bagira ubwoba bazi ko iyo agize ibyago babanza kumufunga. Reka mbamare impungenge; ni ibyago wagize, ntabwo bagufunga kuko wagize ibyago. Wowe tabariza ku gihe.”

Isoko rya Goico ryakorerwagamo n’abantu basaga 2000, rikaba ryararemwaga n’abasaga ibihumbi 10. Ubuyozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko hangiritse ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe inyubako ubwayo ibarirwa agaciro ka miliyari 17 Frw.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yahamije iby’icyo gihombo, avuga ko amagorofa ane yose y’iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2 000 yakongotse uhereye ku yo hejuru ariko igice cyo hasi kikaba cyararokotse.

Ubwo iyo nkongi yabaga Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bagizweho ingaruka n’ibyo byago, inabizeza ko izabafasha kongera gusana iryo soko n’ubundi bufasha bunyuranye ku bacuruzi bahuye n’ibihombo.

Umukozi wa Polisi mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo asaba abantu kwihutira gutabaza Polisi igihe bibasiwe n’inkongi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA