Porogaramu yiswe; “Are You Dead?” cyangwa “Ese wapfuye” ishyirwa muri telefone ngendanwa; igamije kumenya niba umuntu yapfuye cyangwa agihumeka ikomeje kuzamura impaka mu Bushinwa aho bamwe basaba ko yahindurirwa izina kuko iryo ifite rishobora kongera ibyago byo kuba umuntu yapfa.
Iyo porogaramu ikomeje gufungurwa na benshi biganjemo urubyiruko rwo mu Bushinwa rutuye mu mijyi itandukanye aho bari kuyigura mu rwego rwo kugira ngo ibafashe kumenyesha imiryango yabo niba bapfuye cyangwa ari bazima.
Bamwe mu bakoresha iyo porogaramu bagaragaje ko bari bayikeneye kuko hari abafite ibibazo byo kuba bonyine, agahinda gakabije, ubushomeri, gukora akazi kenshi ku buryo batabona ababitaho n’abadakunda gusabana.
Gusa hari abandi bari kunenga izina ry’iyo porogaramu bavuga ko kuyikoresha bishobora kongera amahirwe yo gupfa, bagasaba ko izina ryahindurwa igahabwa igisobanuro cyiza wenda ikitwa nka; “Umeze Neza”, (Are you Ok), cyangwa “Umeze ute” (How are You) n’ayandi.
Ese wapfuye cyangwa Are You Dead ikora mu buryo bwo kugenzura ko umuntu yapfuye ikamutabariza; aho ishyirwa muri telefone umuntu agahitamo uwo kumenyeshwa byihutirwa mu gihe agize ikibazo.
Iyo porogaramu ikubaza ko uri amahoro (check-in) aho buri minsi ibiri hari buto ukanda ugaragaza ko utarapfa, mu gihe bidakozwe igahita imenyesha abantu ba hafi washyizemo bo kumenyesha, ikababwira ko ubuzima bwawe buri mu kaga ko ugomba gutabarwa byihuse.
Iyo porogaramu yashyizwe ahagaragara muri Gicurasi umwaka ushize ariko imenyekanye cyane mu gihe cya vuba bitewe n’urubyiruko ruri kuyigura ku bwinshi.
Ibyo byatumye ihita iba porogaramu yishyurwa imanurwa cyane kurusha izindi zose mu gihugu kuko yishyurwa 1.15$.
Ibigo by’ubushakashatsi by’u Bushinwa byatangaje ko mu mwaka wa 2030 miliyoni 200 z’abantu bazaba baba bonyine, nk’uko igitangazamakuru cya Leta y’u Bushinwa Global Times cyabitangaje.
Iyo porogaramu igaragaza ko igamije gufasha abantu baba bonyine batabishaka, abanyeshuri baba kure y’iwabo cyangwa undi wese wahisemo kubaho wenyine.
Ikaba ku rwego mpuzamahanga iri mu ziza mu myanya ya mbere mu zishyurwa zifasha mu buzima bwa buri munsi mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Singapore, Australia na Espagne aho biterwa n’umubare munini w’Abashinwa bayikoresha baba muri ibyo bihugu.
Amakuru menshi ku bashinze Are You Dead ntaramenyekana, ariko bivugwa ko ari abantu batatu bavutse nyuma ya 1995, bakoze iyi porogaramu bari i Zhengzhou mu Ntara ya Henan mu Bushinwa.