Andrew Corley, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukora Ivugabutumwa mu Magereza, Prison Fellowship International (PFI) wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yashimye imikoranire myiza bafitanye na Leta y’u Rwanda, binyuze mu bikorwa bya Prison Fellowship Rwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri urwo ruzinduko rw’akazi rw’iminsi Itatu yagiriraga mu Rwanda, Andrew Corley yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), bamwe mu bagize Guverinoma, barimo Ministri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Yagitanye ibiganiro na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anakurikirana ibikorwa bya Prison Fellowship Rwanda mu Igororero rya Nyarugenge hamwe n’ imiryango y’ abana bafite ababyeyi babo bafunzwe bitabwaho n’uyu muryango.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda ari ibitangaza Igihugu cyakoze.
Ati: “Tunashishikariza Abanyarwanda muri uru rugendo rwigaragaza ku rwego rw’Igihugu, mwakoze ibitangaza mu gihugu cyanyu. Nta mpungenge mfite zo kubaha ubujyanama uretse kubashimira uburyo mushaka ibisubizo mu nzira y’ubutabera bugamije kugorora aho guhana. Ibi ni ibisubizo byiza mbashimira ku mahirwe mwaduhaye mu gufatanya natwe no gushima ibyo mukora.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ashima umusanzu ukomeye utangwa n’Umuryango Prison Fellowship Rwanda mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Abo bantu bamaze kwigishwa, Prison Fellowship Rwanda yabafashije kwegera abo biciye ndetse ifasha n’abiciwe na bo gukora urugendo rwo kwemera kuganira n’ababakoreye Jenoside.
Na byo si ibintu byari byoroshye ariko izo nyigisho n’ibyo bikorwa bihoraho byafashije ko ibyo byiciro byombi by’Abanyarwanda; abakoze Jenoside, ndetse n’abarokotse ko bashobora kongera guhura bakaganira ,bakabana.”
Yongeyeho ko amateka n’ubuhamya bw’ abakoze Jenoside ndetse n’imiryango biciye ari bumwe mu buryo Ministeri ikoresha muri uru rugendo; bityo Prison Fellowship Rwanda ikabigiramo uruhare runini uhereye mu bikorwa bitandukanye ikora hirya no hino mu gihugu ndetse n’imidugudu aho yatuje ibi byiciro byombi.
Bishop John Rucyahana uyobora Prison Fellowship Rwanda, asobanura ko nubwo hari bamwe badahita bahinduka nyuma yo kuva mu Igororero ko bidashobora kubaca intege.
Ati: “Ntabwo rero u Rwanda ruzacika intege gukomeza kwigisha ibyiza no kuvura abana barwo kandi twese ntituzakirira rimwe. Ni cyo gituma bariya bantu bakoze biriya bintu bagifite ya ndurwe y’ubugome ariko hari n’abandi bamaze kwihana, bakabyatura bakaba bafasha aba bagifite indurwe.”
Yongeyeho kandi izi nyigisho zafashije bikomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kuba bikorera umutwaro munini wo kubarira ariko bakaba barabigezeho nubwo hari intambwe igikenewe guterwa.
Mu ruzinduko rwa Andrew Corley, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ukora ivugabutumwa mu magereza, yanasuye abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge.
Ashima ubufatanye buri hagati y’uyu muryango n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.
Ati: “Twaje hano kugira ngo dushimire Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kuko ntitwarigushobora gukora akazi kacu nta bufatanye buhari.
Twabashije gutanga amahugurwa n’amasomo y’isanamitima none kuri uyu munsi abagororwa bongeye gusaba ko ibi bikorwa byakomeza bitewe n’umusaruro wabyo.”
Bamwe mu bagezweho inyigisho zitangwa n’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, batanga ubuhamya bw’uko zabafashije.
Sezibera Celestin ufite igihano cya burundu kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, avuga ko nyuma yo gusoma igitabo cya Mariko ndetse n’inyigisho yahawe na Prison Fellowship Rwanda zamufashije kwemera icyaha no gusaba imbabazi abo yiciye.
Ati: “[…] bituma nca bugufi bingoye ariko nemera icyaha, nkemerera mu ruhame, nkemera no mu nyandiko. Muri 2019 napfukamye ahangaha nsaba imbabazi abarokotse Jenoside barazimpa.”
Mukamuganga Esther na we wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi busanzwe mu Karere ka Karongi, na we ashima inyigisho yahawe na Prison Fellowship Rwanda akavuga ko zamufashije kwiyakira no kuva mu bwigunge.
Ati: “Nageze mu Igororero bitewe n’icyaha narimaze gukora. Nagize ukwiheza kwiyakira biranga, nihugiraho numva ndiyanze, ntekereza uburyo iyo myaka nirangira aho nzajya numva ni icyaha kinteye ipfunwe.”
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Andrew yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, amugezaho ubusabe bw’abagororwa bwo gukomeza gahunda z’isanamitima n’amasomo y’imyuga mu magororero. Banaganiriye ndetse kuri gahunda zinyuranye zigamije gufasha abari kurangiza ibihano byabo, n’uburyo basubira mu muryango nyarwanda. Aba bayobozi bombi bishimiye politiki ya Guverinoma aho kugorora byashyizwe imbere nk’uburyo bwo gufasha abakoze ibyaha guhinduka, aho ubutabera bwunga bwasimbuye ubutabera buhana ari nawo murongo Prison Fellowship International igenderaho.
Yagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, aho bashimye ubufatanye n’imikoranire bikomeje kugaragara mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abagororwa. Ibiganiro kandi byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu rwego rwo gutegura abagororwa bitegura kurangiza ibihano byabo n’uburyo byakwagurwa bikagera mu gihugu cyose.
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS, rugaragaza ko kuva mu 2021 kugeza ubu, abagera ku 2.656 barimo abagabo 1.956 n’abagore 700 bahawe gahunda y’isanamitima.
Mu 2022 kugera 2024 hatanzwe amahugurwa ku bagororwa 45 n’abacungagereza 5 ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, n’abandi bahabwa ubumenyi bw’imyuga.
Uru rwego kandi rwagaragaje ko abagorowa barenga 76,000 bamaze gufashwa na Prison Fellowship Rwanda muri gahunda z’isanamitima zinyuranye.







































Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge