Producer Clement yashyize hanze indirimbo ye ya mbere
Amakuru

Producer Clement yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

MUTETERAZINA SHIFAH

March 14, 2026

Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki Ishimwe Clement yashyize hanze indirimbo ‘Bella’ ikaba ari yo ya mbere ashyize hanze mu zigize Alubum ye ya mbere.

Ni Alubum yahisemo gukora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ibyo ahamya ko amaze igihe kinini ayikoraho ndetse n’ubu itararangira neza.

Bella’ ni yo ya mbere ashyize hanze mu icumi zigize iyo album ya mbere Ishimwe Clement ateganya gushyira hanze vuba akaba yarayihurijemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba.

Ku bijyanye n’igitaramo cyo kuyimurika Ishimwe avuga ko akiri kubitekerezaho icyakora azakora uko ashoboye umwaka wa 2026 ukarangira amaze kuyishyira hanze.

Ishimwe Clement yatangiye gutunganya umuziki mu 2006. Amaze gutunganya indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake binyuze mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music.

Ishimwe yakoze Alubum mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze atunganya imiziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA