PSD iraharanira ko abagore n’abagabo baringanira kuri 50% mu nzego zifata ibyemezo
Politiki

PSD iraharanira ko abagore n’abagabo baringanira kuri 50% mu nzego zifata ibyemezo

ZIGAMA THEONESTE

June 29, 2024

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) ryijeje abaturage ko nibarigirira icyizere bagatora umukandida watanze Paul Kagame, abakandida Depite baryo ririmo kwamamaza, mu byo rizibandaho harimo guharanira ko abagore baba 50% bakangana n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo.

Ni bimwe mu bikubiye mu migabo n’imigambi PSD yagaragarije abaturage ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi n’abakandida Depite 59 bayo, mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri site ya Rubavu no mu Ntara y’Amajyaruguru kuri site ya Musanze.

Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens, yavuze ko nk’ishyaka babona ko umugore afite ubushobozi bungana n’ubw’umugabo mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Twifuza ko habaho 50% kuri bose, kuko, ubu igihugu aho kigeze, umugore cyangwa umwari n’umutegarugori w’u Rwanda amaze kwiyubaka, ku buryo ku rwego rwo gutanga ibitekerezo, mu buhanga, nk’ishyaka PSD tubona ubwo bushobozi abunganya na musaza we.

Ni ngombwa ko habaho iryo hame ry’uburinganire rya 50%, ibitekerezo umugabo atanga ni na byo umugabo atanga, igihugu kigakomeza gutera imbere hatabayeho kuvuga ngo ibi byatanzwe na runaka.”

Yavuze ko ibi kubigeraho bisaba ko hafungurwa umurongo abagabo n’abagore bagahabwa umwanya ungana.

Ni ibintu abaturage bishimiye bavuga kuringaniza abagore n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo na bo byabafasha kwiteza imbere bashingiye kuri iyi migabo n’imigambi ya PSD nta kizabababuza gutora abakandida Depite bayo.

Nyiransabimana Vestine yagize ati: “Ariko bibaye ngombwa kwemerera umugore icyo akoze n’icyo umugore yagikora, ntibyitwe ngo hari icyo ntakora cyangwa se hari icyo nakora. Bikaba byiza ko twese twiyumvamo ko dushoboye.”

Mukanyandwi Velena na we ati: “Na mbere ntabwo twari mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ubu turayobora, byagira icyo byadufasha kuko n’ubu turimo gutera imbere nk’abagore, byahinduka bikaba 50%, ndumva byaba ari byiza twaba turimo gutera imbere nk’abagore.”

Mu bindi PSD yabwiye abaturage ko nibatora Paul Kagame n’Abakandida depite bayo, bazabagezeho harimo kugeza icyanya cyahariwe inganda zitunganya ubuhinzi n’ubworozi, kuri buri murenge kugira ngo bigabanye igihombo cy’umusaruro w’ubuhinzi wangirikira mu nzira kubera kujya kuwutanganyiriza kure n’ibindi biba imbogamizi ku bahinzi badafite inganda zitunga umusaruro hafi yabo.

PSD kwamamaza Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida depite bayo, yabikomereje ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aho cyitabiriwe n’abaturage bo mu turere tw’iyo Ntara.

Umunyabanga Mukuru wa PSD, Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda neza.

Yagize ati: “Tumaze iminsi mu bikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza mu ntara n’umujyi wa Kigali, Haba abo dukorana baba bahari, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ziba zihari, navuga ko birimo kugenda neza.”

Ishyaka rya PSD ryifuza ko Abadepite bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, byanabereye mu turere twa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’abakandida Depite, abatanzwe n’imitwe ya politiki n’abigenga byatangiye tariki ya 22 Kamena bikazasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ko azaba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA