PSG Academy yatangije amahugurwa yo guteza imbere impano z’abakiri bato
Siporo

PSG Academy yatangije amahugurwa yo guteza imbere impano z’abakiri bato

SHEMA IVAN

April 1, 2024

PSG Academy na Visit Rwanda batangije amahugurwa y’iminsi Itanu agamije guteza imbere impano z’abakiri bato muri Ruhago.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragararo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata yitabirwa n’abakinnyi babiri ba Paris Saint Germanin y’abagore barimo umunya-polgne Paulina Dudek n’Umufaransakazi Oriane Jean-François.

Muri aya mahugurwa abana bazabona amahirwe yo gukorana imyitozo n’abo bakinyi kuri Kigali Pele Stadium na Stade ya Bugesera, abo bana bakazahabwa ubunararibonye bw’imyitozo ikorwa muri Paris Saint-Germain ndetse n’ubuhanga bw’abakinnyi b’iyo kipe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie yavuze ko bashimira umusaruro wa Academy ya PSG.

Yagize ati: ”Academy itanga umusaruro, dufite abana barenga 200 muri abo 40% ni abakobwa guhera ku myaka 6 kugeza kuri 16 ndetse harı abana benshi bayinyuramo bajya mu yandı makipe harimo abakina mu cyiciro cya mbere mu bagore, no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ni imwe mutizanga umusaruro mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Umuyobozi wa PSG Academy Nadia Benmokhtar yavuze ko bifuza ko aya mahugurwa aba ngarukamwaka.

Yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’amahirwe yo kurushaho kwegera PSG Academy Rwanda nk’igikorwa cyiyongera ku bindi bisanzwe bikorwa. Kuva yatangira, PSG Academy yiboneye umusaruro w’imbaraga ihindura umupira w’amaguru no gukwirakwiza ubumenyi, by’umwihariko mu rubyiruko mu Rwanda.”

PSG academy ikorera mu Karere ka Huye k uva 2022 ni imwe mu bigize amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Paris Saint Germain agamije kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”.

Tariki 4 Ukuboza 2019 Urwego rw’Igihugu rushizwe Iterambere RDB rwasinyanye amasezerano ya mbere na Paris Saint Germain y’imyaka itatu yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri “Visit Rwanda”.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Nyuma yo kwishimira ibyagezweho hagati y’impande zombi muri Gicurasi 2023 amasezerano yarongerewe kugeza mu 2025.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA