Pyramids izacakirana na APR FC yageze i Kigali
Siporo

Pyramids izacakirana na APR FC yageze i Kigali

SHEMA IVAN

September 28, 2025

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze i Kigali, aho izakirwa na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Iyi kipe yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025.

Iyi kipe yazanye na bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo barimo Fiston Mayele, Blati Touré, Ibrahim Adel n’abandi.

Pyramids isanzwe ifite igikombe giheruka, ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yombi agiye guhura muri iyi mikino, muri izo nshuro zose Pyramids yasezereye APR FC.

APR FC izakira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu,  tariki 1 Ukwakira 2025 saa munani z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri, tariki ya 5 Ukwakira 2025.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA