Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Qatar basinyanye amasezerano yibanda ku gutoza ingabo za RDF, kwimakaza ihererekanywa ry’ubumenyi no kongera ubunararibonye mu byo gutwara indege.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, akaba aje yiyongera ku butwererane busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bushingiye ku mubano uzira amakemwa bifitanye.
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Brig Gen Celestin Kanyamahanga mu gihe Qatar yo yari ihagarariwe na Sheikh Jabor Bin Hamad Al Thani uyobora Ishuri Rikuru rya Qatar ryigisha ubumenyi mu by’indege.
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kungukura ubumenyi buhambaye bw’Ingabo za Qatar ku nzego zinyuranye, aho ubumenyi bwo mu kirere bwitezweho gufasha RDF kurushaho kunoza ubunyamwuga n’imikorere y’Ingabo zirwanira mu kirere.
Muri Kanama 2024, abasirikare bashinzwe umutekano w’abasirikare (RDF Military Police) bakoze imyitozo ikomeye babifashijwemo n’ingabo za Qatar aho bibanze ku bikorwa n’inshingano bya Polisi ya Gisirikare.
Ayo mahugurwa yari yateganyirijwe gufasha abayitabiriye kongera ubumenyi bugezweho bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bivuka uko bukeye n’uko bwije.
Ubuhanga bungukiye muri ayo mahugurwa bubafasha kurushaho kunoza imikorere mu kurwanya iterabwoba no kwimakaza amahoro mu Rwanda no hanze yarwo.
Ubwo bufatanye bwose bushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar, n’ubushake bwo kubungabunga inyungu z’umutekano no kubaka ubushobozi.