Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimye igihugu cya Qatar acyita umufatanyabikorwa w’umwizerwa kandi w’ingenzi ku Rwanda, ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka mu bya politiki no mu bukungu.
Makolo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Qatar, agaruka ku ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar, rwabaye kuva ku ya 20 kugera ku 21 Ugushyingo i Kigali.
Yavuze ko uruzinduko rwa Emir wa Qatar ari intambwe ikomeye igaragaza “Umubano wimbitse kandi ukomeye” hagati ya Qatar na Rwanda.
Avuga ko uru ruzinduko rukomeje kubakira ku musingi ukomeye washyizweho n’abayobozi bombi.
Makolo yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubahana no ku bikorwa byo guteza imbere abaturage.
Yagaragaje ko uburezi ari rumwe mu nzego z’ingenzi z’ubufatanye ibihugu bifitanye.
Ati: “Turashima cyane umushinga wa Zero-Out-Of-School uterwa inkunga na Leta ya Qatar. Dufite abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Qatar kandi twifuza ko baba benshi kurushaho, kuko biri mu byerekezo byacu byo guteza imbere ubukungu bwacu.”
Makolo yavuze ko umubano wa Doha na Kigali uri mu rwego rwo hejuru, yemeza ko impande zombi zifite ubushake bwo kurushaho kuwagura no kuwusigasira.
Yanakomoje ku ruhare rukomeye rwa Qatar rukomeje kwigaragaza nk’umuhuza mu bibazo mpuzamahanga, anavuga uburyo iki gihugu cyafashije mu biganiro byo kugarura amahoro hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC/M23 bigamije kurandura imizi y’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi bikaba byunganira ibiganiro bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije kunga u Rwanda na DRC.
Yagize ati: “Mu bya politiki, Leta ya Qatar ni umufatanyabikorwa wizewe. Mu by’umutekano n’amahoro, dushima uruhare Qatar ikomeje kugaragaza mu buhuza ku bibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, harimo n’ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Makolo yavuze ko u Rwanda rufata ishoramari rya Qatar mu gihugu nk’icyitegererezo cy’imikoranire itanga umusaruro, kandi ashimangira ko yizeye ko umubano uzakomera kurushaho kuba mwiza mu myaka iri imbere.
Yavuze ko uruzinduko rwa Emir rwafunguye amahirwe mashya y’ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi.
Makolo yerekanye ko ikoranabuhanga, ubuhanga mu guhanga udushya, ingufu n’ubuhinzi ari inzego z’ingenzi zizibandwaho mu bufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu myaka iri imbere.
Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rurusheho kwagura ubukungu bwarwo, bisaba gukorana na Qatar cyane cyane mu bijyanye n’ingufu, ndetse n’ubuhinzi bukomeza kuba ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu.
Yongeyeho ko u Rwanda rufite inyota yo kwagura ubufatanye muri izi nzego kubera akamaro zifitiye ejo hazaza h’u Rwanda, ashimangira icyifuzo cy’igihugu cyo gushyira imbaraga mu mishinga y’ubufatanye iteza imbere n’ubukungu muri rusange.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere cyane, cyane cyane mu bwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo.
Muri uyu mwaka, Qatar yemeye umushinga w’itegeko ryemerera abafite pasiporo zisanzwe z’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu batabanje gusaba visa.