Qatar: RDC na M23 bongeye kuganira ku guhagarika intambara
Amakuru

Qatar: RDC na M23 bongeye kuganira ku guhagarika intambara

ZIGAMA THEONESTE

October 13, 2025

Ihuriro rya AFC/M23 n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basubiye ku meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira, ku nshuro ya gatandatu y’ibiganiro bigamije amahoro byatangiye muri Mata 2025.

Icyo ibyo biganiro bigamije cyane ni ukugirana amasezerano yo guhagarika burundu imirwano, ashobora gutuma intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ihagarara.

Ibi biganiro bikurikira Itangazo ry’amahame impande zombi zashyizeho umukono ku wa 19 Nyakanga i Doha, ryagaragazaga imyanzuro irindwi ikomeye irimo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa ku mpande zombi nk’intambwe igamije kubaka icyizere no gutegura inzira y’amahoro.

Ariko nubwo ibyo byumvikanyweho, imirwano yarakomeje mu Burasirazuba bwa RDC. 

Aba barwanyi bashinja ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo barimo n’ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’abanyamahanga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa ko bakomeje kubagabaho ibitero by’indege ku birindiro byabo no ku baturage, bigahitana abasivili.

Ibitero biheruka byasenye ikiraro kinini muri Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bituma urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ruhagarara.

Umuvugizi wa AFC/M23, Oscar Balinda, yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2024, ibiganiro biyobowe na Qatar byasubukuwe biganirwaho mu buryo busobanutse.

Yavuze ariko ko uwo mutwe, ugenzura uduce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Congo, utazaguma mu biganiro bitagira iherezo niba Leta ya Kinshasa idakurikije ibyo yemeye mbere.

Yagize ati: “Guhagarika imirwano ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi. Turibanda ku gushyiraho uburyo bwo guhagarika burundu intambara. 

Buri ruhande rurasabwa gusubira inyuma nibura kilometero eshanu uvuye aho imirwano ibera. Imirongo y’intambara ikomeza kwimuka, bityo buri ruhande rugomba gusubira inyuma kilometero eshanu uvuye aho ruri ubu.”

Balinda yakomeje avuga ko nyuma yo gusubira inyuma, hazashyirwaho hagati y’impande zombi ingabo zitarimo uruhande na rumwe, kugira ngo zigenzure iyubahirizwa ry’ayo masezerano.

Balinda yakomeje agira ati: “Umuhuza yatangiye gusaba ko uwo murimo wakorwa na MONUSCO. Ariko twe ntabwo tubyemera, kuko twarwanye na bo ku rugamba kandi bashyigikiye Leta muri uru rugamba. Twatanze abandi bashobora gukora uwo murimo mu buryo bwiza.”

Yakomeje anenga ibitero bikomeje gukorwa n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiwe na Leta, avuga ko ibyo byabateye kwirwanaho no kurinda abasivili.

Ariko kandi, yagaragaje icyizere ku biganiro biri kubera muri Qatar.

Ibiganiro bigamije kongera icyizere hagati y’impande zombi no gushimangira inzira y’amahoro arambye. 

Itangazo ry’amahame ryasinywe muri Nyakanga risobanura ko ibiganiro bigomba gufasha mu kugarura abantu bakuwe mu byabo n’intambara ndetse no gucyura impunzi, no gushyiraho amasezerano y’amahoro hagati y’impande zirwana.

Ibi biganiro by’amahoro kandi bigamije kunganira ibiganiro byafashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Rwanda na Congo, aho amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mpera za Kamena.

Amasezerano y’i Washington yibanda ku gusenya umutwe wa FDLR, wakomeje guteza umutekano muke mu Rwanda ku Rwanda kubera amateka yawo yo kugaba ibitero biva muri Congo ndetse n’inyigisho zishingiye ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akaba anafasha mu kuvanaho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwafashe.

M23 ivuga ko FDLR, yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo iri ku isonga ry’urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’indi miryango y’Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi ba AFC/M23 kandi bashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, bavuga ko uwo mutwe ari wo ukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko mu gihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA