Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yatangaje ko igihugu cye kizihorera ku gitero Isiraheli yagabye i Doha aho abayobozi bakuru ba Hamas bari bateraniye mu nama.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri Al Thani yemeje ko Qatar yiyemeje gufata ingamba zikomeye mu gihe icyo ari cyo cyose hagabwa igitero ku butaka bwayo kandi ko izihorera.
Yasobanuye ko icyo gitero cya Isiraheli ari iterabwoba ku gihugu, ashinja Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu guhungabanya umutekano w’Akarere no guhonyora ubusugire bw’ikindi gihugu.
Yanenze Isiraheli, avuga ko ikomeje guteza ibibazo mu Karere igambiriye inyungu zayo bwite ariko ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Isiraheli ihagarikwe.
Isiraheli yagabye igitero i Doha mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri aho bayobozi b’umutwe wa Hamas bari bateraniye mu biganiro bigamije guhagarika intambara bahanganyemo na Isiraheli.
Icyo gitero cyagabwe mu buryo butunguranye cyari kigamije kwica abo bayobozi nubwo ntawe byatangajwe ko yakiguyemo ariko cyaguyemo abarinzi batatu, gikomeretsa n’abandi mu gihe ku ruhande rwa Qatar cyasize gihitanye umwe mu bakora mu nzego z’umutekano.
Nyuma y’icyo gitero Isiraheli yahise icyigamba isobanura ko byari mu rwego rwo kwivugana abayobozi ba Hamas bagize uruhare runini mu bitero uwo mutwe wagabye muri Isiraheli mu 2023.
Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zaburiye Qatar mbere yuko Isiraheli igaba icyo gitero ariko ibyo byamaganiwe kure na Qatar ivuga ko nta muburo cyangwa integuza bigeze bahabwa.