U Rwanda na Qatar basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024.
Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, (DIGP) Vincent Sano naho ku ruhande rwa Qatar yashyizweho umukono n’Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Gihugu, (Lekhwiya) Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait.
Ayo masezerano agamije kongera ingufu, ubufatanye no guteza imbere inyungu z’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Si ubwa mbere hasinywe amasezerano kuko n’umwaka ushize muri Mutarama, u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.