Qatar yemeje amasezerano yo gukuraho viza hagati yayo n’u Rwanda
Politiki

Qatar yemeje amasezerano yo gukuraho viza hagati yayo n’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 12, 2025

Inama y’Abaminisitiri ya Qatar yemeje imbanzirizamushinga y’amasezerano akuriraho viza abatunze pasiporo zisanzwe mu Rwanda no muri Qatar.

Ubusanzwe, Umunyarwanda wajyaga i Doha, ntiyasabwaga Visa ariko ntiyari yemerewe kuhamara iminsi irenze 30.

Gukuriraho viza abaturage bo mu bihugu byombi byitezweho koroshya ubuhahirane bushingiye ku buucuruzi, ubukerarugendo n’izindi ngendo mpuzamahanga zifitiye inyungu ibihugu byombi

Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje umwanzuro wo kuvugurura Itegeko Nomero 10 ryo mu 2007 ashyiraho Komite ishinzwe Umutekano w’Indege za Gisivili.

Inama y’Abaminisitiri kandi yasuzumye ibyabviuye mu nyigo yateguwe ku busabe bwa Inama ya Shura burebana n’ibiro bishinzwe gushaka abakozi bo mu ngo ndetse ifata umwanzuro uboneye kuri iyo ngingo.

Ayo makuru atangajwe mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Qatar guhera ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare.

Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame n’itsinda ryari rimuherekeje bahuye na Emir wa Qatar  Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku kurushaho gushimangira umubano uzira amakemwa w’ibihugu byombi bisanganywe ubushuti buhambaye, mu nzego zitandukanye.

Nanone kandi bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zirebana n’ibibazo byo mu Karere no mu ruhando mpuzamahanga badasize n’izirebana n’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.  

Ibiganiro byabo byabaye hari Umuyobozi w’Ingoro ya Amiri Diwan Abdullah bin Mohammed Al Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Sultan bin Saad Al Muraikhi, ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yari agaragiwe n’abamuherekeje muri urwo ruzinduko ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA