Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko kibaye gihagaritse icuruzwa ry’ingurube mu masoko mu Turere twa Rusizi na Bugesera mu rwego rwo kwirinda indwara ya Muryamo y’ingurube ikomeje kwibasira utwo Turere. Ni nyuma yuko hari abaturage bo muri ibyo bice bamaze iminsi bataka ko ingurube zabo zibasiwe n’iyo ndwara ya muryamo bikaziviramo gupfa kwa hato na hato.
Mu minsi ishize ni bwo uhagarariye urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Karere ka Rusizi yabwiye itangazamakuru ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyaje gufata ibipimo by’amaraso ku ngurube zacyekwaga ko zirwaye, ashimangira ko nibasoza ko bazatangaza umwanzuro kuri icyo kibazo.
Itangazo RAB yasohoye ku wa 10 Mata 2026, rivuga ko, iki kigo kibaye gihagaritse igenda genda ry’amatungo y’ingurube mu bice bitandukanye cyane cyane mu masoko acururizwamo ingurube mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo cya Muryamo.
Itangazo rigira riti: “Dushingiye ku bizamini bya Laboratwari byemeje indwara ya Muryamo y’ingurube mu bipimo byafashwe mu borozi b’ingurube mu Karere ka Rusizi na Bugesera hafashwe umwanzuro ko icuruzwa ry’ingurube mu masoko ribaye rihagaritswe.”
Itangazo rikomeza rigira iti: ”Aborozi na ba Veterineri barasabwa gushyiraho command post itanga amakuru umunsi ku munsi ku cyorezo cya Muryamo kikarwanywa.” RAB kandi ishishikariza aborozi bose gushyira ingurube zabo mu bwishingizi.