RAB yeretse abahinzi n’abatubuzi imbuto y’ibigori yihanganira nkongwa idasanzwe
Ubukungu

RAB yeretse abahinzi n’abatubuzi imbuto y’ibigori yihanganira nkongwa idasanzwe

BYUKUSENGE Annonciatte

March 28, 2026

Abahinzi, abatubuzi n’abacuruzi b’imbuto y’ibigori, ku nshuro ya mbere bamurikiwe ubwoko bushya bwihanganira nkongwa idasanzwe. Iyi mbuto ntikeneye gukorerwa umuti kuko yongerewe imbaraga hifashishijwe ikoranabuhanga ryo guhindura uturemangingo.

Ubushakashatsi ku mbuto y’ibigori byongerewe ubushobozi, ibizwi ku izina rya Genetically Modified Organism (GMO), mu rurimi rw’Icyongereza, bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi RAB. Abakoze ku bushakashatsi bw’ibi bigori bavuga ko uretse kwihanganira nkongwa idasanzwe, ibi bigori binihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Dr. Nyombayire Alphonse, ni umushakashatsi muri RAB, ukora ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibigori, akaba ari na we wakoze ubushakashatsi ku mbuto y’ibigori byongerewe ubushobozi. Avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 nkongwa idasanzwe yagaragara mu Rwanda, umusaruro w’ibigori wagabanyutse, akaba ari imwe mu mpamvu zatumye ubu bushakashatsi bwibanda ku mbuto yihanganira nkongwa idasanzwe.

Ati: “Twakoze ubushakashatsi ku mbuto 12 z’ibigori. Ubushakashatsi bwararangiye turabitera, birimo gukura kandi neza. Mu kubitera twabivanze n’imbuto y’ibigori dusanzwe duhinga hano iwacu mu Rwanda, izwi ku izina rya RHM 1,407. Twaziteye mu murima umwe, igihe kimwe, kugira ngo tubone itandukaniro ry’imyitwarire yabyo mu bihe bitandukanye, ariko ziri kumwe.”

Akomeza avuga ko iki gihembwe cy’ihinga ari bwo bwa mbere bahinze ibi bigori, bikazakomeza guhingwa no mu bindi bihembwe kugira ngo harebwe uko byitwara.

Abahinzi abatubuzi n’abacuruzi b’imbuto y’ibigori babyakiriye gute?

Uzamukunda Yukunda, ni umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Muhanga, uvuga ko ikibazo cya nkongwa idasanzwe ari ikibazo cyugarije abahinzi b’ibigori muri rusange muri ako Karere.

Ati: “Mba muri koperative y’abahinzi b’ibigori ikorera mu Murenge wa Nyamabuye. Uretse ibiza bituruka ku zuba cyangwa imvura bishobora kwibasira ibigori, ariko nkongwa yo mu bihe byose iba iri mu bigori nubwo nta biza byaba bihari. Twishimiye ko iyi mbuto nshya y’ibigori yongerewe ubushobozi izaduha umusaruro uhagije kuko batubwiye ko yera vuba kandi ikaba yihanganira n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatubuzi n’abacuruzi b’imbuto y’ibigori mu Rwanda, Iribagiza Rwema Alice, avuga ko iyi mbuto yihanganira nkongwa idasanzwe ije ari igisubizo kandi ko izakemura ibibazo bitandukanye bivugwa ku gihingwa cy’ibigori harimo no kugurisha abahinzi imbuto zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Twajyaga duhura n’ikibazo cy’uko hari abatubuzi baha abahinzi imbuto y’ibigori ifite ibibazo harimo iyo babaha ibigori bigakura ariko ntibiheke, abandi bagatanga ibiheka ariko bikagira intete nke ku gitiritiri. Ibi byose bigiye gukemuka kuko iyi mbuto izajya ituburwa ikanagurishwa n’abantu bazwi.”

Umushakashatsi muri RAB, ishami ry’ibinyabijumba, akaba ari Umuhuzabikorwa w’ubushakashatsi bw’ibihingwa hifashishishijwe ikoranabuhanga, Dr. Nduwumuremyi Athanase avuga ko nyuma y’imbuto y’imyumbati yongerewe ubushobozi, ikaba izahabwa abahinzi mu minsi ya vuba kuko n’umusaruro wayo wamaze gusogongerwaho, kimwe n’imbuto y’ibirayi na yo yongerewe ubushobozi ndetse ikaba yarasogongewe, ubu hategerejwe imbuto y’ibigori.

Ati: “Turishimira intambwe imaze guterwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, kuko birimo gutanga icyizere cy’igihe kizaza. Ibi bigori biri ku rwego rwa mbere kuko ni inshuro ya mbere tubiteye kandi biba bigomba guhingwa mu bihembwe by’ihinga bitandukanye. Turizera ko tuzabona itandukaniro nubwo bihinganye n’ibindi ngo turebe imyitwarire yabyo.”

Akomeza avuga ko mu kwita kuri ibyo bigori mu buryo bungana, ari ukugira ngo babone itandukaniro ry’uko imbuto y’ibigori isanzwe ihingwa yihanganira nkongwa idasanzwe ndetse nuko iyi mbuto nshya yongerewe ubushobozi yihanganira nkongwa idasanzwe.

Ati: “Twafashe uturemangingo twa nkongwa tudushyira mu kigori kugira ngo kongwa itabasha kurya ikigori. Mu kubihinga nabwo twabiteye mu murima umwe, kandi niyo urebesheje ijisho ubona bitandukanye. Ibyo dusanzwe duhinga byafashwe na nkongwa, ariko ibi bishya nta nkongwa yabikozeho.”

Aya moko 12 y’imbuto y’ibigori harimo ifite izina rya WE2295B, WE2250B, WE8206B. Zihinze kuri site 5 mu Turere twa Rusizi, Musanze, Huye na Nyagatare ifite site ebyiri. Igihe izi mbuto zizaba zimaze gukorerwa igeragezwa, zizashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi no Kurengera Umuguzi, kugira ngo kigenzure niba iyi mbuto yujuje ubuziranenge, yemezwe ijya ku rutonde rw’imbuto zemewe, ibone gushyikirizwa abahinzi.

Ibihingwa byongerewe ubushobozi ntabwo ari u Rwanda rubihinze bwa mbere, kuko hashize imyaka irenga 40 ibi bihingwa bya GMO bikoreshwa muri Amerika. Ahandi babihinga ni mu Bushinwa n’u Buhinde ku mugabane wa Aziya. Muri Afurika, GMO yakorewe igeragezwa inakoreshwa muri Kenya, Tanzania, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso, Ghana. Mu Rwanda ibi bihingwa na byo bikaba bigiye gutangira gukoreshwa, igihe bizaba bimaze kwemezwa nk’imbuto yemewe mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje inasohora itegeko ryo gukoresha ibihingwa byahinduriwe uturemangingo, ubuziranenge, urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije mu mwaka wa 2024. Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta N° Idasanzwe yo ku wa 21 Gashyantare 2024.

Dr. Athanase Nduwumuremyi (Ibumoso) ukuriye ubushakashatsi bw’ibihingwa bya GMO na Dr. Nyombayire Alphonse wakoze ubushakashatsi bw’imbuto y’ibigori byihanganira nkongwa idasanzwe
Ibigori bifite amababi yariwe na nkongwa ni ibitarongerewe ubushobozi
Uzamukunda Yukunda, umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Muhanga yizeye ko iyo mbuto yongerewe ubushobozi izabaha umusaruro mwiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA