Ray G yanyomoje Omega 256 ku byo kumukoresha mu bitaramo atamwishyuye
Imyidagaduro

Ray G yanyomoje Omega 256 ku byo kumukoresha mu bitaramo atamwishyuye

MUTETERAZINA SHIFAH

May 10, 2024

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Muhairwe Regan uzwi cyane nka Ray G yanyomoje ibimaze iminsi bivuzwe n’umuhanzi Omega 256 by’uko igihe cyose yaririmbye mu bitaramo bye atigeze amwishyura yaramuhaga ubufasha.

Mu biganiro uyu muhanzikazi uzwi cyane mu njyana z’ikinyankore yagiye akora mu minsi ishize, yavuze ko ibitaramo bigera kuri bitatu bya Ray G yaririmbyemo byari ukumuha ubufasha, kuko yari yabimusabye.

Gusa nyuma ngo yaje gutungurwa n’ukuntu abafana ba Ray G bamufatiyeho imbunda,  kuko yemeye kuririmba mu kindi gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024 cyahuriranye n’icya Ray G kibera muri Lugogo Cricket Oval.

Nubwo Omega 256 avuga ibi Ray G yaje kumvikana mu kiganiro kuri Galaxy FM avuga ko igihe cyose uyu mukobwa yaririmbye mu bitaramo bye yamwishyuye ko ndetse kubijyanye n’abafana atabigizemo uruhare.

Ati: “Ntabwo bibaho ko nakoresha abahanzi simbishyure kuko baba bagomba kwishyura na bo ibyo bakeneye mu myiteguro, ikindi kandi ndacyafite inyemezabwishyu zakoreshejwe.”

Yongera ati: “Kuba Omega 256 yarahisemo kugaragara mu gitaramo cya Ishaka ntajye mu cye biribubere rimwe, Omega yavuze ko ibyo atari ikibazo kuko ni amahitamo ye.”

Ahamya ko atifuza kugirana amakimbirane na Omega, kuko akunda umuziki we akaba n’umufana we, biryo “ibyemezo bye ari amahitamo ye.”

Kuri Ray G, abona buri gihe akwiye kugira ubworoherane bijyanye n’ibyo aba yumvikanye na abahanzi bitabira ibitaramo bye, kugira ngo bishyurwe amafaranga baba bakoresheje mu myiteguro.

Biteganyoijwe ko igitaramo cya Ray G kiba uyu munsi tariki 10 Gicurasi 2024, cyikaba cyahuriranye n’ikindi kiribubere ahitwa Swing inn muri Ishaka mu Mujyi wa Kampala ari na cyo Omega 256 ari bugaragaremo.

Uretse Omega 256 utari bugaragare mu gitaramo cya Ray G nkuko byari bisanzwe, mu bitaramo byabanje by’uyu muhanzi, biteganyijwe ko abahanzi barimo Spice Diana, Lydia Jazmine, Sheebah Karungi n’abandi bari buze kwifatanya na Ray G gususurutsa abari bwitabire igitaramo cye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA