Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kugura abakinnyi bakomeye kugira ngo iyi kipe yongere igaruke mu makipe ahatanira ibikombe mu Rwanda.
Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki 23 Mata 2024 nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Yagize ati: ‘’Burya mu mupira w’amaguru usaba gushora kugira ngo wunguke, umwaka utaha bazagerageze bagure abakinnyi bakomeye kugira ngo ibyabaye uyu mwaka bitazongera twese tubonye isomo ndizerako umwaka utaha bizagenda neza.”
Muri rusange, Rayon Sports iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi baje kwitwara nabi cyane bityo Muhire akaba yemeranya na benshi bavuga ko ari kimwe mu bice igomba gukosorana ubushishozi.
Muhire Kevin uri kugana ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro, yatangaje ko azamenya ahazaza he shampiyona irangiye, cyane ko ibura imikino itatu gusa.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2024, ukazahuza Bugesera FC yawugezeho ku nshuro ya mbere mu mateka na Police FC yegukanye iki gikombe mu 2015.
TURUBO KING
April 24, 2024 at 2:50 pmYesi Ibyo Muhire Kevin Avuzenibyo Kuko Nkatwe Nkareyosiporo Turi Ikipenziza Dufite Experience Dufite Umutoza Mwiza Mu Muzamumwiza Kadime Ndiyaye Ariko Byibuze Dukeneye Abakinnyi Bunganira Abotwaridufite Kuko Urabona Ruvumbu Na Ojera Na Musa Esenu Na Abdoul Rwatubyaye Abobose Urikumvako Tabahombye Kandi Baribafite Akamaro Ibyo Kapiteni Muhire Kevin Yavuze Nibyo Dukeneye Abakinnyi Bakaze Kuburyo Twaryatubita Intwaro Kirimbuzi Mukuvundereza Mwizamu Kandi Bakanagura Wamukinnyi Uzigutera Wamupira Wumuterekano Muhire Kevie Ibyo Watangaje Nibyo .
Nsabi
April 24, 2024 at 8:26 pmIbyo Turubo King Yanditse Nibyo Reyosiporo Dukeneye Amaraso Mashya Kapiteni Muhire Kevin Turakwemera .
Mayanja
April 27, 2024 at 4:28 pmREYOSIPORO NI IKIPE IKOMEYE .
Renzaho tharissi
November 29, 2024 at 7:44 pmReyo turayikunda
Hagenimana
December 4, 2024 at 8:46 pmTurabakunda
Muhire francois
December 16, 2024 at 12:51 pmREYO!!!! Aho igezeharashimishije PEEEE!!!