Ubuyobozi bw’ikipe Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino mushya wa 2025/26.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, nyuma y’inteko rusange isanzwe y’iyi kipe yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.
Yagize ati “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw azaturuka mu bafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira ariko uruhare runini ni urw’abafana binyuze muri Fan Clubs.”
Yongeyeho ko kugeza ubu, miliyoni 400 Frw ari zo ikipe izatangirana shampiyona.
Ati: “Kugeza ubu twabaraga miliyoni 400 Frw dushobora gutangirana umwaka w’imikino.”
Umwaka w’Imikino uzatangira tariki ya 12 Nzeri 2025, gusa Rayon izawutangira ku ya 13 Nzeri yakirwa na Kiyovu Sports mu mukino wa mbere wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.