Rayon Sports na Kiyovu Sports ku munsi wa 1: Uko amakipe azahura muri Shampiyona 2025/26
Siporo

Rayon Sports na Kiyovu Sports ku munsi wa 1: Uko amakipe azahura muri Shampiyona 2025/26

SHEMA IVAN

August 28, 2025

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho umukino utegerejwe ku munsi wa mbere uzahuza Rayon Sports izatangira na Kiyovu Sports.

Mu Ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025,  ni bwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino muri Shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yari kuzatangira shampiyona Ikina na Marines FC ariko wagizwe ikirarane kubera ko iyi kipe yatwaye Shampiyona izaba iri muri CECAFA.

Umukino ukomeye ku munsi wa mbere uzahuza Kiyovu Sports izahura na Rayon Sports mu mukino uzabera i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri n’igice ku wa 12 Nzeri 2025. 

AS Kigali yabaye iya gatatu mwaka ushize w’imikino izatangira yakira Amagaju FC saa cyenda tariki 14 Nzeri 2025 kuri Kigali Pele Stadium. 

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa Karindwi wa Shampiyona, tariki 8 Ugushyingo 2025, aho APR FC ari yo izawakira kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda. 

Mu cyumweru cy’imikino y’umunsi wa 15, APR FC izakirwa n’Amagaju, Rayon Sports yakirwe na Mukura VS. Kuko aya ari amakipe akomeye kandi akururira abafana kijya mu Karere ka Huye, hirinzwe gutangazwa ikibuga.

Aya makipe yombi azakirira kuri Stade Kamena, mu gihe Stade ya Huye iri mu mirimo yo kuvugurura ikibuga cyayo.

Amakipe abiri yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka AS Muhanga na Gicumbi azatangira imikino yayo ahura Gorilla FC na Bugesera FC.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zizahura ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2025/26
Uko amakipe azahura ku munsi wa Mbere wa Shampiyona

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA