Rayon Sports WFC yatsinze Muhazi United WFC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22, yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Uyu mukino usoza shampiyona ya 2025/26 wabereye mu Nzove kuri iki Cyumweru tariki 5 Mata 2026, witabirwa n’abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore n’abandi.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino isabwa kunganya gusa ikegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Rayon Sports yari mu rugo ni yo yakiriye umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga isatira izamu rya Muhanzi United ariko abakinnyi bayo bakina imbere bakogorwa no kubyaza umusaruro uburyo bwo gutsinda igitego babonaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Byasabye gutegereza ku munota 62, ubwo Gikundiro Scholastique yatsindiraga Rayon Sports igitego ku ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 27, arebye uko umunyezamu wa Muhazi United yari ahagaze umupira uruhukira mu rushundura.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Muhanzi United igitego 1-0, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’amanota 57. Yakurikiwe na Police WFC n’amanota 54 mu gihe Indahangarwa W FC, yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Uretse gutwara igikombe, Rayon Sports WFC yahembwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ubwa mbere hatanzwe amafaranga angana gutyo. Uyu wabaye umwaka wa kane wikurikiranya Rayon Sports y’Abagore yegukana Igikombe cya Shampiyona harimo bitatu byo mu cyiciro cya mbere n’icyo mu cyiciro cya kabiri.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iracyafite amahirwe no mu Gikombe cy’Amahoro kuko iheruka gutsinda Bright Raya WFC igitego 1-0 mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.







