Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Umurundi Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 nibwo Rayon Sports yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ndayishimiye yaherukaga kugaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa hasogongerwa Stade Amahoro Nahya ku wa 15 Kamena 2024
Uyu mukinnyi wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Muhazi United, yahise akomeza ibiganiro na Rayon Sports aho yatangwagaho miliyoni 15 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw.
Nyuma yo gusinya, yagize ati “Nishimiye kwerekeza muri Rayon Sports. Inzozi za buri mukinnyi ufite intego ni ugukina mu ikipe nk’iyi muri iki gihugu.”
Yongeyeho ati “Intego yanjye ni uguha ibyishimo abafana bacu badukunda mu mwaka w’imikino ugiye kuza.”
Uyu musore wavukiye i Bukavu mu 2004, akerekeza mu Burundi mu 2018, yakiniye amakipe arimo Tel Aviv-Yafo FC mu Cyiciro cya Kabiri, Burundi Sports Dynamic FC na Muhazi United yo mu Rwanda yari amazemo umwaka umwe.
Ni umukinnyi wa kabiri usinyiye Gikundiro muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC.
Sibomana
June 22, 2024 at 4:33 pmUrakazaneza mwikipe ya Reyon Sports .