Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye n’iyo hanze mu mwaka w’imikino wa 2023/2024 yadozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Nyakanga 2024, ni bwo Rayon Sports yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Mu kuwumurika yifashishije ba myugariro bayo barimo Haruna Niyonzima, Muhire Kevin na Ombolenga Fitina Aimable ndetse n’abakobwa b’uburanga.
Mu myambaro yashyizwe hanze harimo iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aho izajya yambara ibara ry’ubururu bwiganje ku mipira ku ijosi harimo umweru. Ku makabutura n’amasogisi naho ni ubururu gusa.
Ku myambaro yo ku mikino yo hanze izajya ikoresha ibara ry’umweru ku makabutura, ku mipira no ku masogisi, ku maboko no ku ijosi hakazaho akarongo k’ubururu.
Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 iyi myambaro izajya hanze ku isoko aho umufana n’umukunzi wa Rayon Sports uzajya uyikenera azajya ayigura amafaranga y’u Rwanda ku bihumbi 18 ku mwambaro mugufi umwe mu gihe umwambaro w’amaboko marermare ari 25 000 Frw.
Rayon Sports iri gutegura umwaka mushya w’imikino wayo uzatangira tariki 3 Kanama 2024 haba ’Rayon Day’ cyangwa ’Umunsi w’Igikundiro’ izerekanirwaho abakinnyi izakoresha, abaterankunga bashya n’imyambaro mishya izifashisha.