Rayon Sports FC yamuritse umwambaro mushya izambara mu rugo mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026 wadozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Rayon Sports yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Mu kuwumurika yifashishije abakinnyi bayo barimo Abedi Bigiramana na Mohammed Chelly n’abakobwa b’uburanga.
Biteganyijwe ko umwambaro wo hanze uzamurikwa ku wa Gatandatu naho uwa gatatu ukamurikwa ku Cyumweru.
Rayon Sports yatangaje ko kandi iyi myambaro yose izatangira kugurishwa ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, saa Mbiri za mu gitondo, muri Gikundiro Shop iherereye mu CHIC mu Mujyi wa Kigali.
Rayon Sports iri gutegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 uzabimburirwa na “Rayon Day’ cyangwa ’Umunsi w’Igikundiro’ uzerekanirwaho abakinnyi izakoresha, abaterankunga bashya n’imyambaro mishya izifashisha.