Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)
Amakuru

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)

SHEMA IVAN

February 25, 2026

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pélé Stadium, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026.

Al Hilal SC ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa kane yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yagoub Omer Taha, ku mupira mwiza Girumugisha Jean Claude yamuhaye, abanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports.

Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje kwiharira umupira binyuze ku ruhande rw’ibumuso rwa Girumugisha Jean Claude wagoraga cyane ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Mu minota 30, Rayon Sports yagerageje kwataka izamu rya Al Hilal SC ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwayo.

Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, umukino watangiye ukinirwa hagati cyane, bituma n’uburyo kurema igitego buba buke ku mpande zombi.

Ku munota wa 55, Umutoza wa Al Hilal SC yakoze impinduka enye, Kamaradini Mamudu, Yagoub Omer Taha, Mohammed Yousif na Petrus Aprocius basimburwa na Yasir Boshara Omer, Sunday Damilare, Kindness Cole na Ahmed Salem.

Ku munota wa 62, Al Hilal SC yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Adam Coulibaly, usanga Yasir Boshara Omer wari wenyine awuteye ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 65’ Aziz Bassane wa Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ari wenyine imbere y’izamu ku mupira abakinnyi b’inyuma ba Al Hilal SC bari batakaje, awuteye ku bw’amahirwe make ye bawukuraho neza ujya hanze.

Ku munota wa 78’ Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mohammed Ahmed ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Obed Uwumukiza uva ku ruhande rwe.

Nyuma y’umukino umwe gusa, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza Abedi Bigirimana yacomekeye aziz Bassane yinjira mu rubuga rw’amahina ateye umupira, umunyezamu awushyira muri Koruneri itagize icyo itanga.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakomeje gusatira cyane izamu rya Al Hilal SC ishaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi bayo basatira barimo Aziz Bassane na Asouman Ndikumana ntibabyaza umusaruro uburyo babonaga.

Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri, yavuyemo iy’umutuku ku ikosa yari akoreye Ahmed Salem.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports yuzuza umukino wa Kane wikurikiranya idatsindwa.

Al Hilal SC yakomeje kuyobora Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42, ariko ifite imikino ibiri itarakina mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Amakipe yombi azagaruka mu kibuga mu mpera z’icyumweru bakina imikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports izasura Musanze FC ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare mu gihe ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, Al Hilal izakirwa na Mukura VS.

Undi mukino wa shampiyona, wabereye kuri Stade Umuganda, Police FC yujuje umukino wa kane wikurikiranya nta ntsinzi ibona muri iyi mikino yo kwishyura nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 0-0.

Yagoub Omer Taha ni we wafunguye amazamu hakiri kare
Uwumukiza Obed yagerageje gufata Jean Claude Girumugisha muri uyu mukino
Aziz Bassane yabonye uburyo bwari guhesha intsinzi Rayon Sports ariko arabuhusha
Abakinnyi Rayon Sports babanje mu kibuga bari bayobowe na Kapiteni Emery Bayisenge
Abakinnyi Al Hilal SC babanje mu kibuga
Police FC yujuje umukino wa kane wikurikiranya nta ntsinzi mu mikino yo kwishyura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA