Rayon Sports yanganyije na Al-Merrikh ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2026.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi, dore ko Rayon Sports yifuzaga gutsinda kugira ngo isatire amakipe ari imbere, mu gihe Al-Merrikh yashakaga gutsinda igafata umwanya wa mbere.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.
Mu minota 20, Rayon Sports yihariye umupira itangira gusatira ishaka igitego binyuze mu bakinnyi basatira barimo Aziz Bassane na Fall Ngagne.
Ku munota wa 34, Gilles Razafimaro wa Al-Merrikh yateye ishoti rikomeye mu izamu, Olivier Kwizera ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gusatira ariko abakinnyi bayo bakina imbere ntibabashe kubyaza umusaruro uburyo bagenzi babo baremaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi isatira izamu rya Al-Merrikh harimo ishoti Sindi Paul Jesus yateye, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Sanou Brahima.
Iyi kipe yakomeje gukina neza binyuze muri Sindi Paul wahinduraga imipira myinshi ariko ubwugarizi bwa Al-Merrikh bugakomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 60, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka Aziz Bassane asimburwa na Ndikumana Asman.
Izi mpinduka zongereye imbaraga ubusatirizi bw’iyi kipe kuko nyuma y’iminota ibiri Sindi Jesus Paul yahushije uburyo bwabazwe ari wenyine imbere y’izamu ryambaye ubusa ku mupira yateresheje umutwe ujya hejuru.
Mu minota 65, Al-Merrikh yongeye gusatira cyane ishaka igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe Gbane, umupira ufatwa neza n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Mu minota 70, Rayon Sports yakomeje gusatira ariko abakinnyi bakina imbere bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gukomeza gusatira kwa Rayon Sports harimo umupira Fall Ngagne yahawe yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye Daouda Ba aritambika ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona y’u Rwanda.
Rayon Sports yananiwe gusubira ku mwanya wa kane, igira amanota 39 n’umwanya wa gatanu mu mikino 24 imaze gukina.
Ni mu gihe Al-Merrikh yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 45, inganya na Al-Hilal SC ya kabiri naho APR FC ni iya mbere n’amanota 46.
Umukino wabanjirije uyu, Police FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino icyenda idatsinda.
Police FC yafashe umwanya wa kane n’amanota 40, mu gihe iyo mu Karere ka Gicumbi iri ku mwanya wa 12 n’amanota 25.