Rayon Sports yanganyije na Etincelles, uba umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda
Amakuru

Rayon Sports yanganyije na Etincelles, uba umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda

SHEMA IVAN

March 8, 2026

Rayon Sports yanganyije na Etincelles igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Umuganda, kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.

Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino akeneye intsinzi, aho Rayon Sports yashakaga amanota atatu kugira ngo ikomeze gushira igitutu, mu gihe Etincelles FC na yo yashakaga kongera amanota ayikura mu murongo utukura.

Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino isatira harimo umupira Uwumukiza Obed yahinduye imbere y’izamu, ariko Ramazani Tshimanga awushyize ku mutwe ujya hejuru y’izamu.

Mu minota 15, iyi kipe yakomeje gukina neza ihererekanya hagati mu kibuga, ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwa Etincelles.

Mu minota 25, amakipe yombi yagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati harimo no kurenza umupira inshuro nyinshi.

Ku munota wa 32, Ndikumana Asman wa Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yananiwe gushyiraho ikirenge ngo awerekeze mu izamu, birangira umunyezamu wa Etincelles FC Justin Ndikumana, awufashe.

Mu minota 40, Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira, ishaka gufungura amazamu, ariko abakinnyi bayo basatira ntibabyanze umusaruro amahirwe babonaga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira cyane harimo umupira Tambwe Gloire yananiwe gushyira mu izamu birangira ugiye hanze.

Ku munota wa 62, umutoza wa Etincelles yakoze impinduka Mucyo Emmanuel asimburwa na Yacouba Nimaga.

Nyuma y’iminota itatu gusa izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko Yacouba Nimaga yahise afungura amazamu ku burangare bw’abakinnyi ba Rayon Sports bari mu bwugarizi.

Ku munota wa 70, Rayon Sports yakoze impinduka, Ndikumana Asman, Aziz Dao na Yannick Bangala basimburwa na Fall Ngagne, Faustin Likau na Habimana Yves.

Izi mpinduka zongereye imbaraga iyi kipe yo gushaka igitego cyo kwishyura.

Bidatinze ku munota wa 80, yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Fall Ngagne n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Coup-franc yatewe na Mugisha Didier.

Iminota 10 ya nyuma, amakipe yombi yasatiranye bashaka igitego cy’intsinzi, ariko biranga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda muri Shampiyona.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 38 mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota 20.

Indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Amagaju FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho AS Kigali inganya na AS Muhanga ibitego 2-2.

Abakinnyi Etincelles yabanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Mugisha Didier wa Rayon Sports ni umwe bagize umukino mwiza
Fall Ngagne ni we wishyuriye Rayon Sports
Yacouba Minaga yishimira igitego yatsinze
Abakinnyi ba Etincelles FC bishimira igitego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA