Rayon Sports yanganyije na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa kane yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku ishoti yatereye muri metero enye, mu rubuga rw’amahina, nyuma y’uko Tony Kitoga yari ateye ishoti rigakurwamo na myugariro wa Gasogi United.
Nyuma yo gutsindwa igitego Gasogi United yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka icyo kwishyura.
Ku munota wa 15, Gasogi United yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wavuye muri koruneri usanga Ngono Guy Herve wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina, ahita awuboneza mu izamu.
Gasogi United yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri binyuze kuri Ndikumana Danny wari wagoye ba myugariro ba Rayon Sports.
Ku munota wa 28, Gasogi United yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Kokoete Udo ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Pavelh Ndzila ananirwa kuwukuraho umupira ujya mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Rayon Sports yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri Mohamed Chelly, Ishimwe Fiston na Harerimana Abderaziz basimbura Ntarindwa Aimable, Aziz Bassane na Tony Kitoga.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 53, Harerimana Abderaziz yatsinze igitego cya kabiri cyo kwishyura ku mupira wahinduwe na Sindi Paul mu rubuga rw’amahina, awushyira mu izamu.
Ku munota wa 62, Gasogi United yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira watakajwe na Rushema Chris, usanga Kokoete ateye mu izamu, ku bw’amahirwe ye make umunyezamu Ndzila na Diagne bakiza izamu.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe cyane na Rayon Sports yashakaga igitego cya gatatu cy’itsinzi.
Ku munota wa 88, yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira Hakim Hamissi yahawe ari mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande, Habumugisha Emmanuel agaragaza ko habayeho kurarira.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Rayon Sports yujuje umukino wa kane wikurikiranya nta ntsinzi mu marushanwa yose, aho yatsinzwe imikino itatu iheruka.
Gasogi United yagize amanota atanu ifata umwanya wa kane naho Rayon Sports igira amanota ane ku mwanya wa karindwi.
Ngoni Guy Herve wa Gasogi United ni we wabaye umukinnyi w’umukino, ahembwa ibihumbi 100 Frw.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere yabonye atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0.
Abakinnnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Gasogi United
Cuzuzo Aime Gael, Nkubana Marce, Kanamugire Arsene, Hakizimana Adolphe, Iyabivuze Fabrice, Ngono Guy Herve, Ndikumana Danny, Muderi Akbar (C), Kazibwe Faizo, Hakim Hamis na Kokoete Udo Ibiko.
Rayon Sports
Pavelh Ndzila, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Sindi Paul Jesus, Yousou Diagne, Rushema Chris, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Ntarindwa Aimable, Tambwe Gloire, Tony Kitoga na Aziz Bassane.