Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Haringingo Francis uherutse kwemezwa nk’Umutoza Mukuru wayo kuko agifitanye ibibazo na Kiyovu Sports yavuyemo.
Ni umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati, ari ko habamo amakosa no kurenza umupira bidakenewe cyane.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa karindwi ku mupira Bahati Clement yashyize mu izamu ariko umusifuzi wa kabiri Ntirenganya Elie azamura igitambaro ko yaraririye.
Mu minota 15, Rayon Sports mu mukino yatangiye gusatira izamu rya Gicumbi FC ariko abakinnyi bakina imbere barimo Aziz Bassane bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.
Ku munota wa 28, Kwizera Olivier yatabaye Rayon Sports akuramo umupira Lola Kanda Moise wa Gicumbi FC yateye, awugarura mu kibuga hagati.
Mu minota 40, Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga ishaka gufungura amazamu harimo Fall Ngagne yateye ari imbere, abakinnyi ba Gicumbi FC bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports yakomeje gusatira cyane mu gice cya kabiri harimo ishoti rikomeye Joackim yateye mu izamu, umunyezamu wa Gicumbi FC awushyira muri koruneri.
Mu minota 60, iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego ariko ubwugarizi bwa Gicumbi FC bukomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 65, Rayon Sports yakoze impinduka Rayon Joackim Vinignou asimburwa na Habimana Yves.
Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe harimo Aziz Bassane yahaye Habimana Yves ananirwa kuwugeraho ngo awushyire mu izamu.
Ku munota 78, Fall Ngagne yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Gicumbi, Matondo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 10 ya nyuma yakomeje kwiharirwa na Rayon Sports yasatiraga cyane ishaka igitego ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Gicumbi FC bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports ikomeza kubura intsinzi yavunikiye kuko mu mikino itandatu iheruka gukina muri Shampiyona, yatsinzemo umwe wa Gasogi United kuri mpaga.
Gikundiro yafashe umwanya wa kane n’amanota 43 mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Gicumbi iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26.
Indi mikino yabaye yarangiye Amagaju FC yatsinze Police FC ibitego 2-1, Bugesera FC itsinda Etincelles ibitego 3-0 naho Al-Merrikh yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.




