Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya nta ntsinzi ibona muri Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Wari umukino wa mbere Rayon Sports ikinnye nyuma yo guhabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Komite y’inzibacyubo iyobowe na Murenzi Abdallah.
Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino yaratsinzwe imikino aheruka gukina.
Gicumbi FC yari yakiriye yatangiye neza umukino yiharira umupira ikinira hafi y’izamu rya Rayon Sports.
Iyi kipe y’Akarere ka Gicumbi yabonye uburyo bwo kubona igitego bwa mbere bugana ku izamu ku munota 16 ku mupira Bahati Clement, yashatse guha Lola Kanda Moise, ukurwamo neza na myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Ganijuru.
Ku munota wa 25, Rayon Sports yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ibona amahirwe imbere y’izamu ku mupira Aziz Bassane yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye ushyirwa muri koruneri na myugariro wa Gicumbi FC.
Ku munota 35, umukino wagabanyije umuvuduko umupira utangira gukinirwa cyane mu kibuga bituma nta buryo bwo kubona igitego buboneka.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira izamu rya Gicumbi FC, harimo umupira Bayisenge Emery yafashe atera ari mu rubuga rw’amahina, awushota myugariro, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaza ko yawukinishije akaboko ariko Umusifuzi yemezaka, ko nta kosa ryabayeho, umukino urakomeza.
Ku munota wa 61, Gicumbi FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rubuguza Jean Pierre ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Mugisha Yves ntiyabasha guhagarika umupira ujya mu rushundura.
Ku munota wa 66, umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna yakoze impinduka, Ndikumana Asman asimbura Ishimwe Fiston.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports gukomeza gusatira harimo umupira Ndikumana Asman yahinduye mu rubuga rw’amahina, habura mugenzi we uwukina, ukurwaho n’abakinnyi ba Gicumbi FC.
Ku munota wa 85, Gikundiro yabonye igitego cyo kwishyura ku ikosa ryahanwe na Tony Kitoga inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ushyirwa mu izamu na Ndikumana Asman n’umutwe.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya nta ntsinzi muri Shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino iheruka na APR FC ndetse na AS Kigali.
Gikundiro yagumye ku mwanya wa gatanu igira amanota 15 ni mu gihe Gicumbi FC yafashe umwanya wa 13 n’amanota icyenda.
Indi mikino yabaye kuri uyu Gatandatu, Gasogi United yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 18 naho AS Muhanga itsinda Rutsiro FC igitego 1-0.







