Rayon Sports yanganyije na Mukura VS, ikomeza kubura intsinzi
Amakuru

Rayon Sports yanganyije na Mukura VS, ikomeza kubura intsinzi

SHEMA IVAN

January 24, 2026

Rayon Spotrs yanganyije na Mukura VS yanganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, yuzuza imikino itatu yikurikiranya idatsinda.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

Rayon Sports yagiye gukinwa isabwa gutsinda igasozanya amanota atatu imikino ibanza mu gihe Mukura na yo yifuzaga gutsinda igasoreza ku mwanya wa gatanu.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi asatira ku buryo bukomeye.

Mu minota 15, amakipe yombi yagabanyije gusatirana cyane, atangira gukina yitonze yifashishije abakinnyi bayo bo mu kibuga hagati.

Mu minota 35, Rayon Sports yongereye imbaraga gusatira cyane Mukura, harimo umupira watewe Ndikumana Asman ukurwaho neza na Ishimwe Abdoul.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yagarukanye imbaraga nyinshi bidatsinze ku munota wa 47, yafunguye amazamu kuri Coup Franc nziza yatewe Iradukunda Elie Tatou  hafi y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Rayon Sports yahise isubiza binyuze kuri coup-franc yatewe na Aziz Dao, umupira usanga Bayisenge Emery wari ahagaze neza awushyira mu izamu n’umutwe.

Amakipe yombi yakomeje gusatira cyane ndetse Mukura VS yongeye kubona coup-franc yatewe na Iradukunda Elie Tatou, umupira ushyirwaho na Kwizera Olivier ujya muri koroneri itagize icyo itanga.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Mukura VS harimo uburyo bukomeye yahushije ku mupira watewe Joseph Sackey ku mahirwe make unyura hafi y’izamu gato.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports yuzuza imikino itatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona y’u Rwanda.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26, irushanwa amanota icyenda na Al- Hilal SC ya mbere (ifite imikino ibiri y’ibirarane) mu gihe Mukura VS yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Yannick Bangala atanga umupira
Aziz Dao ahanganye na Elie Tatu
Elie Tatu yishimira igitego yatsindiye Mukura VS mu ntangiriro z’igice cya kabiri
Emery Bayisenge yishyuriye igitego Rayon Sports nyuma y’iminota ibiri
Rayon Sports yujuje imikino itatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona
Fall Ngagne agererageza gutera ishoti

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA