Rayon Sports yanyagiye AS Kigali yayibanje ibitego bibiri 
Amakuru

Rayon Sports yanyagiye AS Kigali yayibanje ibitego bibiri 

SHEMA IVAN

May 5, 2024

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 4-2 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 , kuri Kigali Pele Stadium.

Muri uyu mukino AS Kigali yinjiye mu mukino hakiri kare maze ifungura amazamu ku igitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osée ku munota wa 18 ku mupira wari utakajwe na Ngendahimana Eric.

AS Kigali yari mukino neza yashoboraga  gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota icyenda, ariko Shabani Hussein Tchabalala ku mupira yabanje kwima  Ishimwe Fiston, ateye ishoti rikurwamo na Khadime Ndiaye.

Umunyezamu wa Rayon Sports ntiyashimwe kabiri kuko ku munota wa 34, yitsinze igitego ubwo yakinaga nabi umupira yari aherejwe na Nsabimana Aimable wari ahagana muri koruneri.

Uyu Munya-Sénégal yahise asimburwa na Simon Tamale kuko yagonze igiti cy’izamu ubwo yari akurikiye umupira ashaka kuwhagarika, ariko bikaba iby’ubusa.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Rayon Sports yari yanze gucika intege, yabonye igitego cyatsinzwe na Charles Bbaale nyuma y’akazi kakozwe na Iradukunda Pascal.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiye ikora impinduka Kanamugire Roger wakomeretse ku mutwe, asimburwa  na Mugisha ’Master’.

Bidatinze Charles Bbaale yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 53, atsinze n’umutwe ku mupira wahinduwe na Iraguha Hadji.

Nyuma y’iminota itatu, Bishira Latif yasifuwe ikosa yakoreye kuri Iradukunda Pascal inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ntiyabyemeranywaho na Mukansanga Salima wari uyoboye umukino, anamuha ikarita y’umuhondo.

Muhire Kevin yabyaje umusaruro aya mahirwe, atera umupira uteretse Hakizimana Adolphe yabonye ujya mu izamu rya AS Kigali, ibitego biba bibaye 3-2.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, Simon Tamale atabara Gikundiro aho yakuyemo umupira watewe na Tchabalala, akawushyira muri koruneri.

Paul Gomis yaguye mu rubuga rw’amahina mu minota y’inyongera, nyuma yo gusiga gato Ishimwe Saleh na Bishira Latif, Umusifuzi Mukasanga Salima atanga penaliti, ariko akaba atabanje kumvikana na Bwiriza Nonati wari ku ruhande, wavugaga ko uyu mukinnyi wo hagati wa AS Kigali yateye umupira.

Byarangiye Mukansanga ahagaze ku cyemezo cye nubwo yari inyuma nka metero umunani y’aho ikosa ryabereye, abakinnyi ba Rayon Sports bayirekera Umunya-Sénégal Gomis Alon Paul watsinze igitego cya kabiri yambaye umwambaro wayo, icya mbere muri Shampiyona yatangiye gukina muri Mutarama.

Umukino warangiye Gikundiro itsinze ibitego 4-2, igira amanota 57 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota 10 na APR FC yamaze kwegukana Shampiyona. 

Gikundiro izasoza umwaka w’imikino isura Kiyovu Sports.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 42.

Undi mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye hagati ya Mukura VS na Gasogi United, warangiye Mukura VS itsinze Gasogi United ibitego 2-1 harimo igitego cy’umunyezamu Sebwato Nicolas watsindaga icya kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

TANGA IGITECYEREZO

  • Victor
    May 6, 2024 at 8:24 am Musubize

    Yebabaweeee reyosiporo yiherereraye AS kigali ariko nkurikije ibyishimo rwarutabura yarafite sibyubusa. Abareyooooo!!!!!

  • Vicent
    May 6, 2024 at 8:40 am Musubize

    YEMWE YEMWE YEMWE YEMWE ABAREYO AHOMUHERERE YEHOSE YABA ABARI MURWANDA NOMUMAHANGANIGUHAGURUKE MUHAGURUKA NE IBYISHIMO TWESE TUVUGE TUTI WOWE Khadim ndiyayi wakuyemo penariti Na Iradukunda Pascal wahaye umupira Chlers Bale akawubyaza igitego Na Iraguha Haji Nigihangange cyahahamuye andimakipeyose kumupira wumuterekano Muhire Kevie ndetse na Poul Gomis Abareyo twese duhaguruke twese tuvugetuti AbareyYEMWE YEMWE YEMWE YEMWE ABAREYO AHOMUHERERE YEHOSE YABA ABARI MURWANDA NOMUMAHANGANIGUHAGURUKE MUHAGURUKA NE IBYISHIMO TWESE TUVUGE TUTI WOWE Khadim ndiyayi wakuyemo penariti Na Iradukunda Pascal wahaye umupira Chlers Bale akawubyaza igitego Na Iraguha Haji Nigihangange cyahahamuye andimakipeyose kumupira wumuterekano Muhire Kevie ndetse na Poul Gomis Abareyo twese duhaguruke twese tuvugetuti Abareyoooooo
    Abareyoooooo …………. .

  • Gitego Jan poul
    May 6, 2024 at 8:49 am Musubize

    Arikose Umutoza Mwizanka Jullen Metter wamukurahe nkumuntu watsinze umukini wa AS Kigali kandi mwibukeko mumukino wubutaha AS Kigali yariyadutsinze none natwe turabatsinze nukuvugako umutozawacu muri iyisizo tugiyegutangira batwitege Jullen Mette nibwo muzabona uwo ariwe .

  • Munzenze
    May 6, 2024 at 8:51 am Musubize

    Abareyooooo
    Abareyooooo
    Abareyooooo

  • Amo nayize
    May 6, 2024 at 9:08 am Musubize

    Akaririmbo katukaririmbe Nkabafana Bareyo Rosiporo yacu tukurinyuma uduheshishema kuriruhago ahomurihose muze duterinkunga ikipeyaci ya bareyo dutsinda amakipe yibigugu batsindeeee!!! Goooooo!!! Abareyooooo!!!

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA