Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi ya 1/4 cy’irangiza.
Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026.
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yasabwaga gutsinda gusa ni mu gihe Police FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya yinjije igitego.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi agerageza kurema uburyo bw’igitego.
Ku munota wa 11, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku mupira Sindi Paul yabonye ari mu rubuga rw’amahina, awuteye ukubita igiti cy’izamu usubira inyuma.
Mu minota 20, ikipe ya Polisi y’Igihugu yihariye umupira hagati mu kibuga igerageza gusatira izamu rya Rayon Sports ariko abakinnyi bayo basatira bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga.
Iyi kipe yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 29 yashoboraga gufungura amazamu ku mupira ishimwe Christian yahaye Ani Elijah awuteye, ukurwamo neza n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Mu minota 40, umukino wagabanyije umuvuduko ukinirwa hagati mu kibuga, ari nako amakosa aba menshi ku mpande zombi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports yagarukanye imbaraga myinshi mu gice cya kabiri isatira izamu rya Police FC ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwayo.
Ku munota wa 51, Police FC yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma yaho Kapiteni Nsabimana Eric ‘Zidane’ yeretswe ikarita itukura ku ikosa yakoreye kuri Ganijuru Elie bagonganye bari hasi.
Ku munota wa 60, Rayon Sports yakoze impinduka Aziz Bassane na Sindi Paul basimburwa na Habimana Yves na Bienvenu Vigninou.
Police FC nayo yakoze impinduka Byiringiro Lague na Ndizeye Samuel basimbura Nshimirimana Ismael na Kwitonda Alain “ Baca”
Ku munota wa 69, Police FC yahushije uburyo bw’igitego bwabazwe ku mupira Byiringiro Lague yahawe ari wenyine imbere y’izamu, agiye kuwutera awukurwaho neza na Kwizera Oliver.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gukomeza gusatira cyane kwa Rayon Sports ishaka igitego cy’intsinzi harimo ishoti rikomeye ryatewe na Tambwe Gloire ari inyuma y’urubuga rw’amahina ku mahirwe make ye, umunyezamu Niyongira Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mikino yombi hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza.
Rayon Sports yazitwayemo neza isezerera Police FC yayitsinze penaliti 4-2 zinjijwe na Kwizera Olivier, Joachiam Vigninou, Habimana Yves na Fall Ngagne.
Muri ½, Rayon Sports izahura na Gorilla FC yasezereye AS Kigali.
Undi mukino uzahuza Etincelles FC na APR FC.




