Rutahizamu Mugisha Didier wakiniriga Police Fc yerekeje muri Rayon Sports asinya amasezerano y’amezi atandatu.
Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Mugisha Didier yari aherutse kongera amasezerano muri Nyakanga, yarekuwe na Police FC ari kumwe na Muhozi Fred wagiye muri AS Muhanga.
Gikundiro ikomeje ibiganiro na Uwumukiza Obed ukinira Mukura Victory Sports witezweho gusimbura Serumogo yatandukanye na yo mu ntangiriro za Mutarama 2026, yerekeza muri El Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo.
Rayon Sports iri kwitegura Police FC mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.
