Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina 
Siporo

Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 30, 2024

Rayon Sports yasinyishije Myugariro Omborenga Fitina wari umaze imyaka irindwi muri APR FC amasezerano y’imyaka ibiri. 

Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, atanzweho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Omborenga yagiye muri Rayon Sports mu gihe yari ifite ikibazo cya myugariro ukina iburyo dore ko Serumogo Ally Omar usanzwe uhasanzwe atitwaye neza mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. 

By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. 

Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Ombolenga Fitina asazwe ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu “Amavubi”

TANGA IGITECYEREZO

  • Fab
    July 1, 2024 at 8:24 am Musubize

    Omborenga Fitina Urakazaneze Mwikipe Ikunzwenabenshi Ya Rayon Sport Nikaribu .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA