Rayon Sports yasinyishije Umurundi Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, akaba yatanzweho miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka ushize w’imikino 2023/24 Rukundo yatsinze ibitego 12 anatanga n’imipira icyenda yabyaye ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukinnyi wa gatatu usinyiye Gikundiro muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC n’Umurundi Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United.
Rayon Sports ikomeje gukusanya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerere amasezerano kapiteni wayo Muhire Kevin.
GenIPTV Provider
January 31, 2025 at 9:45 amThe Best Premium IPTV Service WorldWide!