Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu mushya wo muri RDC
Amakuru

Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu mushya wo muri RDC

SHEMA IVAN

July 9, 2025

Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu Chadrack Bingi Belo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yakinaga muri Daring Club Motema Pembe (DCMP) y’iwabo. Mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 10 muri Shampiyona mu gihe uwabanje yatsinze ibitego 13.

Chadrack Bingi Belo abaye umukinyi wa gatandatu Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma y’Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire na myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, umunyezamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, n’Umunyatunisia Mohammed Chelly.

Rayon Sports iherutse gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Chadrack Bingi Belo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri

TANGA IGITECYEREZO

  • Seventy
    July 9, 2025 at 5:16 pm Musubize

    Niba Mwitegereza Neza Ababagabo Batatu Bahagararanye Uwambere Ni Uhagaze Iburyo Wambaye Kositimu Ni Poul Muvunyi Hagati Ni Rutahizamu Ibumoso Ni
    Tade Twagirayezu .
    Barikudukorera Umuti .

  • Seventy
    July 9, 2025 at 5:20 pm Musubize

    Nibamwitegerezaneza
    Uyumukinnyi Asa Nka
    Rishari Ndayishimiye .Wagirango Nibenese (Bene Mugabo Umwe) .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA