Rayon Sports yatangiye Shampiyona inganya na Marines FC
Siporo

Rayon Sports yatangiye Shampiyona inganya na Marines FC

SHEMA IVAN

August 17, 2024

Rayon Sports yanganyije na Marines FC ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa shampiyona ya 2024/25.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye yigana umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 12 ni bwo habonetse ishoti rya mbere rigana ku izamu ryatewe na Rayon Sports ku mupira watewe na Charles Baale unyura inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 17 Elenga ukomoka muri Congo yacenze abakinnyi batatu ba Marines ariko agaruye umupira mu rubuga rw’amahina ab’inyuma ba Marines bakiza izamu.

Ku munota wa 21 Rayon Sports yahushije uburyo bw’igitego nyuma yaho Elenga Kanga, yacenze ab’inyuma ba Marines, agarura umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Kevin ari wenyine asigaranye n’umunyezamu Irambona Vally, gusa awumutera mu ntoki arawusama.

Ku munota wa 44 Marines yabonye uburyo bwo gutsinda igitego nyuma yaho Umunyezamu Patient na myugariro Gning batumvikanye, umupira wifatirwa na Sultan ariko ntiyashobora kubona inshundura kuko na we yahise awamburwa na Nsabimana Aimable.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Iraguha Hadji asimbura Charles Baale.

Ku munota wa 48 Rayon Sports yabonye amahirwe imbere y’izamu ku mupira wazamukanywe na Haruna Madjaliwa na Elenga ariko ashatse guterera kure umupira ujya hanze.

Rayon Sports yasatiriye cyane yongeye kurema uburyo bwi’igitego ku munota 49 ku mupira Fitina Omborenga yaterekewe neza na Sefu, uyu na we awugarura neza mu rubuga rw’amahina, Fiston awushyize mu rubuga rw’amahina ubwugarizi bwa Marines burawurenza ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 61 Rayon Sports yongeye gukora impinduka Haruna Niyonzima asimbura Aruna Madjaliwa.

Ni nako byagenze kuri Marines,  Niyigena Ebenezer yafashe umwanya wa Menayame Vingile Dombe.

Nyuma yo gukora izi mpinduka Marines y’Umutoza Rwasamanzi yatangiye kwiharira umupira hagati mu kibuga ariko gutera mu izamu ntibikunde.

Ku munota wa 70 Marines FC yahushije igitego ku mupira Rugirayabo yambuye Haruna, awugejeje kwa Fabio, uwuhaye Taiba na we awuterekera Ebenezer wari usigaranye n’umunyezamu Patient, awuteye bwa mbere awukuramo, umupira urongera ugarukira Ebenezer, acenga Hakim awusubiza mu izamu ariko na bwo Patient Ndukuriryo awukuramo.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi.

Ku munota wa 83 Marines yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku mupira watewe na Sultan Bobo ashatse gutungura umunyezamu, aterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko Patient arikaraga awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 88 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu nyuma yaho Elenga Kanga yisanze asigaranye n’izamu wenyine ariko ateye umupira ujya hanze.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Iyi shampiyona izakomeza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 Muhazi United izakira Musanze FC saa cyenda kuri Stade ya Ngoma.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA