Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ikomeza kuyobora Shampiyona
Siporo

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ikomeza kuyobora Shampiyona

SHEMA IVAN

November 24, 2024

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ikomeza kuyobora Shampiyona.

Ku munota wa 71, Rayon Sports yakoze impinduka Aziz Bassane asimburwa na Adama Bagayogo

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, amakipe yombi asatirana cyane.

Ku munota wa 10, Gorilla FC yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Rutonesha Hesborn hagati, awuterekera Camara, uyu rutahizamu awushyikiriza Frank, wawushyize mu rubuga rw’amahina ariko Karenzi Sam ateye mu izamu Diagne awushyira muri koruneri.

Iyo koruneri yatewe na Frank ariko ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 12, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira wari utakajwe n’abakinnyi ba Gorilla mu kibuga hagati, Richard Ndayishimiye awuterekeye Iraguha Hadji wari wenyine, arawuzamukana ageze mu rubuga rw’amahina ashaka gucenga ariko ubwugarizi bwa Gorilla bubyitwaramo neza buburizamo amahirwe ya Rayon Sports.

Ku munota wa 20, Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira Aziz Bassane yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awugeza mu rubuga rw’amahina, agiye gushota mu izamu Nshutinziza Didier aritambika arawurenza umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 24, Gorilla FC yarushaga cyane Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bw’igitego ku mupira watanzwe na Nduwimana Eric ku ruhande rw’ibumoso, acisha umupira kuri Omborenga Fitina, awushyira mu rubuga rw’amahina, usanga Karenzi Alexis ahagaze wenyine imbere y’izamu ariko ateye umupira ujya hejuru.

Ku munota wa 30, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Rutahizamu Fall Ngagne ku mupira Ndayishimiye Richard yashyize mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Gadi agiye kuwufata myugariro we amutanga umupira awusubiza inyuma, usanga uyu rutahizamu w’umunya Senegal atsinda igitego cyiza cyane ari inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 38, Rayon Sports yahushije igitego kuri Coup Franc yatewe na Iraguha Hadji, umunyezamu Gadi Muhawenayo awukuramo nabi awushyira ku maguru ya Kanamugire, gusa uyu awushyize mu izamu ujya hanze ndetse anakora ikosa.

Ku munota wa 44, Gorilla FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Murta Victor mu rubuga rw’amahina usanga  Karenzi Alexis ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Fall Ngagne

Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yatangiye isatira binyuze kuri Ntwari Evode winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira yari ahawe na Nduwimana Frank ariko ateye mu izamu Khadime Ndiaye arawufata.

Ku munota wa 54, Rayon Sports yahushije igitego cya kabiri ku mupira Fall Ngagne yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awushyira mu rubuga rw’amahina usanga Bassane wari wenyine, awushyize mu izamu uca gato rya Muhawenayo Gad.

Ku munota wa 55, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin kuri penaliti nyuma yaho Azize Bassane ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza ko Samuel agaruye umupira n’akaboko.

Ku munota wa 73, Rayon Sports yahushije igitego cya gatatu ku mupira Iraguha Hadji yazamukanye mu kibuga hagati, awugeza mu rubuga rw’amahina, awuterekera Adama Bagayogo, wawuteye mu izamu Gadi Muhawenayo awukuramo, asubijemo ujya hanze.

Ku munota wa 77, Rayon Sports yarushaga cyane Gorilla FC ku mupira Ndayishimiye Richard yahawe mu rubuga rw’amahina, asigaranye n’umunyezamu Gadi, ashatse kumuroba umupira ujya hanze.

Ku munota wa 89, Gorilla FC yashoboraga kubona igitego kimpozamarira kuri Coup Franc yatewe na Eric Rutanga wakiniye Rayon Sports ariko umunyezamu Khadime Ndiaye araguruka ashyira umupira hanze.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 23 mu mikino icyenda imaze gukina, ikurikiwe na As Kigali n’amanota 20, Police ni iya gatatu n’amanota 18 mu gihe Gorilla FC yafashe umwanya wa kane n’amanota 18.

İndi mikino yabaye uyu munsi yasize, AS Kigali itsinze Amagaju FC ibitego 2-1 naho Rutsiro FC yanyagiye Mukura VS ibitego 3-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Gorilla FC

Muhawenayo Gadi (GK), Nsengiyumva Samuel, Nduwimana Eric, Moussa Omar, Nshutinziza Didier, Murta Victor, Nduwimana Frank, Nishimwe Blaise, Mouhamed Bobo Camara, Rutonesha Hesborn na Karenzi Alexis

Rayon Sports

Khadime Ndiaye (GK), Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA