Ibitego bya Emery Bayisenge na Ndayishimiye Richard byafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, watumye iza mu makipe ane ya mbere.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Wari umukino wa mbere kuri Lomani Marcel nk’umutoza wa mbere wungriije wa Rayon Sports.
Gorilla FC ni yo yatangiye neza harimo uburyo bwiza bwo gufungura ku mupira Irakoze Darcy yasigaranye n’umunyezamu Kouyate ari wenyine ananirwa gushyira mu izamu umupira.
Iyi kipe yakomeje gukina neza ibona uburyo bwo gutsinda ariko ntibubyanza umusaruro.
Ku munota wa 19’ Akayezu Jean Bosco wa Gorilla FC yakoreye ikosa Sindi Paul washakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga
Coup-franc, yatewe na Bayisenge Emery umupira uruhukira mu izamu nta muntu uwukozeho.
Iyi kipe yakomeje gusatira izamu rya Gorilla FC harimo umupira wahinduwe na Adama Bagayogo ashaka Ndikumana Asouman agiye kuwutera ukurwaho na ba myugariro,ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 36’ Gorilla FC yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Nduwimana Franck ku mupira abakinnyi ba Rayon Sports bananiwe gukuraho awushyira mu rushundura.
Nyuma yo kwishyurwa, Rayon Sports yongereye imbaraga itangira gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Sindi Paul ari mu rubuga rw’amahina umupira ukurwamo n’umunyezamu Ntagisanayo Serge.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Adama Bagayogo asimburwa na Habimana Yves.
Rayon Sports yakomerejeho muri iki gice isatira cyane izamu rya Gorilla FC harimo aho umunyezamu Ntagisanayo Serge, yashatse gucenga atanga umupira nabi ufatwa na Sindi Paul awuteye mu izamu ariko uwo muzamu agaruka vuba awufata neza.
Ku munota 55’ umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ari nako abakinnyi ku mpande zombi bakora amakosa menshi.
Aho Ndikumana Asouman yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu,Habimana Yves awushyize ku mutwe uca ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 65’ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri kuri Coup-franc nziza yatewe na Ndayishimiye Richard hafi y’izamu uriruhukiramo.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakomeje kurusha cyane Gorilla FC ishaka igitego cya gatatu harimo koruneri ebyiri zikurikiranye yabonye ariko inanirwa kuzibyaza umusaruro.
Iminota 10 ya nyuma Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira,ishakaga igitego cya gatatu harimo ishoti rikomeye Habimana Yves yateye umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ifata umwanya wa Kane n’amanota 20 aho inganya na mukeba wayo APR FC yo ikaba izakina ku wa Gatandatu, mu gihe Gorilla FC yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 15.
Undi mukino wabaye uyu munsi, AS Kigali yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa.
Ikipe y’Umujyi yagiye ku mwanya wa 16 n’amanota 11, mu gihe Bugesera FC iri ku wa 12 n’amanota 14.
Indi mikino y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025
Musanze FC izakira AS Muhanga,Etincelles izakira Police FC,Amagaju FC yikire Mukura VS yose ikazaba ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, mu gihe APR FC izakira Gasogi United saa 17:00








