Rayon Sports yatsinze Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya itsinda mbere yo gucakirana na APR FC.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025.
Marines FC yari mu rugo yatangiye umukino isatira cyane harimo umupira Pavelh Ndzila yakuyemo, usanga Sultan Bobo awuteye ishoti rijya hejuru y’izamu.
Marine FC yakomeje gusatira cyane izamu rya Rayon Sports ndetse ku munota wa 14 Ishimwe Kevin yinjiranye umupira, ateye ishoti rifata igiti cy’izamu uvamo, usanga Ndombe Vingile wawuteye mu izamu, Musore Prince awukuraho.
Rayon Sports yagaragazaga imbaraga nke yakomeje kugorwa no kwisanga mu mukino dore ko no guhererekanya umupira byari byanze.
Ku munota wa 36, Mbonyumwami Taiba wa Marines yinjiranye umupira ku ruhande rw’ibumoso, awuhinduye mu izamu ukurwaho na Pavelh Ndzila n’ukuguru.
Ku munota wa 45+2, Rayon Sports yongeye kurokoka ku ikosa ryahanwe na Kevin, umunyezamu Ndzila akubita umupira ibipfunsi uvamo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu igice cya kabiri, Marine FC yakomeje gusatira harimo Sibomana Sultan yafashe umupira utakajwe na Rayon Sports inyuma y’urubuga rwayo rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 65, Maines FC yahushije uburyo bwabazwe ku mupira Usabimana Olivier yahinduye mu rubuga rw’amahina, Nizeyimana Mubaraka n’umunyezamu Ndzila ntibawukina, usanga Ndombe yawuteye ariko Diagne arahagoboka akiza izamu.
Ku munota wa 81, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aziz Bassane ku mupira wahinduwe na Tambwe Gloire awushyira mu rushundura.
Iminota ya nyuma y’umukino Marines yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports n’umunyezamu bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Marines FC igitego 1-0, yuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya itsinda muri Shampiyona.
Gikundiro izahura na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, yagumye ku mwanya wa kabiri igira amanota 13 naho Marines yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyije na Etincelles igitego 1-1.






