Rayon Sports yatsinze Police FC yicuma ku rutonde rwa shampiyona
Siporo

Rayon Sports yatsinze Police FC yicuma ku rutonde rwa shampiyona

SHEMA IVAN

February 13, 2026

Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026.

Ikipe ya Police FC ni yo yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Rayon Sports harimo uburyo bw’igitego yahushije ku mupira Byiringiro Lague yazamukanye awuhereza Ndayishimiye Dieudonne awuhinduye mu rubuga rw’amahina, Ani Elijah ananirwa kuwushyira mu izamu ujya hanze.

Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akanira gukinira mu kibuga, ariko Police FC ikiharira cyane umupira.

Mu minota 35, Rayon Sports yongereye imbaraga isatira izamu rya Police FC harimo koroneri eshatu yabonye zikurikiranya ariko inanirwa kuzibyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gukina neza bidatinze ku munota wa 52, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku mupira watakajwe na Henry Msanga ari hafi y’uburuga rw’amahina, ahita aroba umunyezamu uruhukira mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Police FC yongereye imbaraga itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira wahinduwe na Richard Kilongozi, ufatwa na Ani Elijah ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 78, Rayon Sports yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Mugisha Didier yahaye Asman Ndikumana ari wenyine imbere y’izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo ugongana n’igiti cy’izamu.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe n‘amakosa menshi hagati y’impande zombi, abakinnyi batandukanye ku mpande zose bahabwa amakarita y’umuhondo.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0, yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya itsinda.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 32 ifata umwanya wa gatanu, mu gihe Police FC yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.

Undi mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane warangiye Musanze FC inganyije na Al-Merrikh igitego 1-1.

Indi mikino y’umunsi wa 20 wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Marines FC izakira Gicumbi FC saa Cyenda,Bugesera FC izakira Police FC saa Cyenda naho APR FC izakira Kiyovu Sports saa Moya z’umugoroba

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Nsabimani Eric “zidane” ahanganye na Ndikumana Asman
Ani Elijah yahushije uburyo bw’igitego mu minota ibanza y’umukino
Ba Kapiteni ku mpande zombi bahabwa amambwiriza n’umusifuzi Rulisa Patience
Igitego cya Tambwe Gloire cyahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Police FC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA