Rayon Sports yatsinze Vision FC ikomeza gushimangira umwanya wa 1 muri Shampiyona
Siporo

Rayon Sports yatsinze Vision FC ikomeza gushimangira umwanya wa 1 muri Shampiyona

SHEMA IVAN

November 30, 2024

Rayon Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere muri Shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 5 ku ruhande rwa Rayon Sports ku mupira watakajwe na Vision, Iraguha Hadji awuzamukanye ibumoso, ashaka kugana mu rubuga rw’amahina ariko azibirwa na Misago Jules, ni ko kuwugeza kwa Kevin, ateye mu izamu umuzamu James Desire awufata neza cyane.

Ku munota wa 15, Rayon Sports yongeye kubona andi mahirwe y’igitego cya mbere kuri koruneri yatewe na Kevin Muhire, ubwugarizi bwa Vision bukiza izamu, umupira usanga Omborenga Fitina awushyize mu izamu ujya hanze.

Rayon Sports yarushaga cyane Vision FC yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 24 ku mupira muremure Ndayishimiye Richard yaterekeye Aziz Bassane ashatse gutera mu izamu Garinja myugariro Manzi aritambika urarenga.

Ku munota wa 25, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fall Gagne afunguye ku mupira mwiza yahawe na Iraguha Hadji, maze na we atsindisha n’umutwe ahagaze mu izamu wenyine.

Ku munota wa 33, Vision FC yahushije igitego nyuma Khadime Ndiaye yari asohotse mu izamu nabi ntiyafata umupira, usanga Omar Nizeyimana mu rubuga rw’amahina, uwuterekeye Onesme, ariko uyu ateye mu izamu Aimable awushyira muri koruneri itagize ikivamo.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri y’inyongera

Ku munota wa 45+2 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku mupira mwiza yahawe na Kevin Muhire acenga abakinnyi bane ba Vision ashyira umupira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Vision FC yatangiranye impinduka Stephen Mbonye aha umwanya Rurangwa Mosi.

Ku munota wa 50, Vision FC yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mupira wari utakajwe na Muhire Kevin mu kibuga hagati, ugeze kwa Ibrahim Nshimiyimana uwuzamukanye ibumoso, ateye ishoti Khadime Ndiaye awufata neza.

Ku munota wa 62, Fal Ngagne yatsindiye Rayon icya gatatu ariko  umusifuzi wo ku ruhande avuga ko uyu rutahizamu yari yakoreye ikosa Patrick Irambona.

Ku munota wa 67, Rayon Sports yakoze impinduka Kanamugire Roger na Aziz Bassane baha umwanya Adama Bagayogo na Niyonzima Ollivier Seif.

Ku munota wa 69, Vision FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ku mupira Yves Rwakazayire yateye ashaka gutungura umunyezamu Khadime, ufatwa byoroshye.

Ku munota wa 76, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Fall Ngagne ari na cyo cya kabiri yatsinze muri uyu mukino, ku mupira mwiza yahawe na Adama Bagayogo.

Ku munota wa 89, Fall Ngagne yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku buragare bw’abo hagati ba Vision, azamukana umupira mu kibuga hagati, yegereye urubuga rw’amahina ateye ishoti rikomeye mu izamu umupira ufatwa neza n’umuzamu James Desire.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Vision FC ibitego 3-0, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 26 mu mikino 10 imaze gukina.

Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota umunani.

Imikino yabaye uyu munsi yasize Muhazi United itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0, Mukura VS& L yanganyije na Marines FC igitego 1-1, Musanze FC yanganyije ubusa ku busa na Etincelles naho Gasogi United yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2.

Ku cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, umunsi wa 11 uzakomeza umukino utengerejwe uzahuza AS Kigali na APR FC kuri Kigali Pele Stadium naho Rutsiro FC izakira Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Vision FC

James Desire, Stephen Bonny, Manzi Olivier, Laurent Nshimiyimana, Omar Nizeyimana, Misago Jules, Patrick Irambona, Ibrahim Nshimiyimana, Pierre Kwizera Pierrot, Prosper Rugangazi na Onesme Twizerimana

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne

TANGA IGITECYEREZO

  • Foll Ngagne
    November 30, 2024 at 9:26 pm Musubize

    Huhura .

  • Isumbabyose Jea Cloude
    December 1, 2024 at 5:56 am Musubize

    Rayon Sports Mwiyiminsi Irikwanga Amagambo Kuko Umutoza Waviziyo Yatangaje Amagambo Avuga Ati Ijeke Izikorera Ikamyo Nibintu Byababaje Fall Ngagne Fall Ngagne Aravuga Ati Buretse Iyojeke Izatsikamirwa Nikamyo .

    • Mayestol engenier
      December 13, 2024 at 10:17 pm Musubize

      Rayon sport igiye gutwara igikombe cya champion kumikino 16 gusa ibanza .

  • Thomas Munyanyindi
    December 1, 2024 at 6:09 am Musubize

    Rayon Sports Fite Ibitego 17 Byaba Bakurikira
    Yusu Diyanye ( 1 )
    Emabure Nsabimana ( 1 )
    Amada Bagayogo ( 2 )
    Iraguha Haji ( 4 )
    Calesi Bale ( 2 )
    Muhire Kevin Asisite ( 7 ) Nigitego ( 1 )
    Bugingo Hakimu ( 1 )
    Na
    Rutahizamu Fall Ngagne ( 6 )

  • Moyize
    December 1, 2024 at 8:08 am Musubize

    Ababakinnyi Rayon Sports Yaguze Kobateye Ubwoba Uziyuko Iyo Foll Ngagne Atangirananabandi Aba Amajije Gutsinda Ibitego 10 Ariko Ababasore Ba Ruberitinyo Bateye Ubwoba . Ariko Habirutahizamu Muriyi Champions Bafitibitego Byinshi Nka Foll Ngagne Nibande ? Ntawe Ndumva Ariwe Rutahizamu Mwiza Hano Murwanda Niwe Wasimbuye Ruvumbu Eritsiye Nzinga Wigeze Gutsinda Sanirayizi Ibitego Bitatu Kubusa Kuko Sanirayizi Iryakumanuka Rayon Sports Niyo Yabigizemo Uruhare Ibifashijemo Naruvumbu Na Visios Rero Yitondere Rutahizamu Foll Ngagne Kuko Rayon Sport Duhagazeneza Visior Ubutaha Tuzayikorera Nkibyo Twakoreye Kiyovu Kuko Nanubu Kiyovu Ibyotwayikore Iracya Byicuza Kukodushaka Kumanura Vision Mucyiciro Cyakabirib Bubi Nabwiza Tuzabikora .

  • Munezero
    December 1, 2024 at 8:13 am Musubize

    Rayon Sports Yakubise Visios Nkumwana Wataye Inkweto Uko Umwana Wataye Inkweto Akubitwa Murabizi ? Ninako Visios Yakubiswe.

  • Dushime
    December 1, 2024 at 8:17 am Musubize

    Rayon Sports Yatsinze Viziyo Ibitego Bitatu ( 3 ) Kubusa . Ariko Uwatsinze Ubusa Bwaviziyo Ntago Tumuzi .

  • Axel Mpoyo
    December 1, 2024 at 8:21 am Musubize

    Viziyo Yemeye Insinzwi Yibitego Bya Reyo Bitatu Kubusa Bwa Viziyo Viziyo Twayikubitiye Ahababaza.

  • Jide
    December 1, 2024 at 8:47 am Musubize

    Reyon Sports Yihereranye Viziyo Iyikubita Ibitego Bitatu Kubusa Reyon Sports Ishimangira Umwanya Wa Mbere Ubonako Viziyo Mwiyiminsi Itorohewe Nubwo Yatsinze Bugesera Ibitego 2-1 Rayon Sports Irakurikizaho Muhazi Nayo Itorohewe Muriyiminsi Nyumayuko Insinzwe Imikino Ibiri Yikurikiranya Ikaba Igiye Kongera Guhuhurwa Na Rayon Spots Twiteguye Guhuhura Muhazi .

  • Enoki
    December 1, 2024 at 12:17 pm Musubize

    Hururu.

  • Lick Loss
    December 1, 2024 at 2:36 pm Musubize

    Ikipeyose Ishakwiyahura Yigabize Reyosipor Kukondagirango Mbwire Andimakipe Ko Gukina Nareyosiporo Ninko Kwiyahura Ushakakwiyahura Akine Na Reyosiporo .

  • Pasi
    December 1, 2024 at 3:01 pm Musubize

    Abareyoooooo…….!!!!!!!

  • umureyo ky
    December 3, 2024 at 6:49 am Musubize

    ubu se tuzahagarikwa nande koko basi bakore all star biteranye kuko gikundiro igiye kubaka amateka yo kurangiza championa itingijwe igitego.

  • MUKARERA
    April 17, 2025 at 4:18 pm Musubize

    MUNYOHEREREZE IGIHUMB KURIMOMO0798050383

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA