Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Jeanne Umuhire yahamagariye urubyiruko gushakisha amakuru yizewe ku buzima no kugira amahitamo nyayo aganisha ku gufata inshingano mu kurwanya virusi itera SIDA no kwirinda.
Yabigarutseho ku Munsi mpuzamahanga wo kurwanya virusi itera SIDA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Yagize ati: “Rubyiruko bagenzi banjye, mbashishikarije gukomeza gushaka amakuru hamwe na hamwe, guhitamo neza, amadini hari uburyo abivuga, Leta hari uburyo ibivuga, ababyeyi hari uburyo babivuga ariko aho tugeze dushobora kwihitiramo kandi tugahitamo neza.”
Imibare yatangajwe na RBC igaragaza ko ubwandu buri kuri 2.7% mu bantu bakuru bafite hagati y’imyaka 15-49, abantu 234 593 bafite virusi itera SIDA mu gihugu hose.
Yasabye kandi abagize umuryango mugari gukoresha neza no kwitabira serivisi zihari zo kwirinda SIDA no gufata imiti, birinda akato n’ihezwa.
Yagize ati: “Serivisi zo kwirinda zirahari, izo kwivuza zirahari, mbashishikarije gukomeza kuzigana no gukomeza gushishikariza abandi kuzigana. Ku miryango ikomeza kutuba hafi, mureke dukomeze dufatanye, twamagane akato.”
Umuhire yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarateye intambwe mu kurwanya virusi itera SIDA byatewe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ashimira ababigizemo uruhare..
Ati: “Aho u Rwanda rugeze ntibyari gushoboka iyo tutaba dufite bamwe muri mwe bakoze akazi katagaragara ariko kagize umumaro hari abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, akazi kanyu ni ko gatuma dukomeza gutera imbere.”
Yagaragaje ko gukumira no gukurikira ubuzima bw’imyororokere ari ingenzi mu kugabanya ikwirakwira rya virusi itera Sida, cyane cyane mu rubyiruko no mu bagore.
Imibare yatangajwe yerekana ko u Rwanda rwarenze intego mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ya 95-95-95, ubu ruri kuri 96-98-98, naho 96.9% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti, abarenga 99% by’abagore batwite bafite virusi itera SIDA bari ku miti no kuba abana banduzwa n’abo babyeyi bafite virusi itera SIDA biri munsi ya 2% kuva mu 2015.
Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bagore bakora umwuga w’uburaya bwaragabanyutse bwavuye kuri 51% bugera kuri 35.2%.
Umwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza ruvuga ko abantu bakwiye kwipimisha bakamenya uko ubuzima buhagaze.
Ati: ” Ni ngombwa kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze, yasanga yaranduye agafata imiti neza yubahiriza inama za muganga, kwifata no gukoresha agakingirizo kimwe no kwirinda kwishora mu ngeao z’uburaya no kwirinda ibiyobyabwenge.”
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko Igihugu gikomeje gushyira imbere gahunda z’ubuvuzi, gukangurira abantu gukoresha agakingirizo, gusuzuma ubuzima bw’imyororokere, no gufasha abatuye igihugu bafite Virusi itera Sida (HIV) kubona imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.

